skol
fortebet

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa aya mazina

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amenshi mu mazina y’amanyamahanga abenshi bitwa ntibaba bazi aho akomoka ndetse nicyo asobanura, Umuryango urabafasha kumenya amwe muyo ndetse nimwe mu myitwarire ikunze kuranga abantu bayitwa

Sponsored Ad

1.Delphine

Delphine ni izina ry’abana b’abakobwa rifite inkomoko ku ijambo ry’Ikilatini “Delphīnus”, mu Kigiriki riba “delphis” bivuga ngo ifi ifite inda

Ibiranga ba Delphine

Ba Delphine ni intyoza mu guhanga udushya, ibyo bikajyana n’uko bakorana imbaraga umurimo bashinzwe. Ubunebwe ni ikizira muri kamere yabo kuko bagira ishyaka rikomeye.

Uzabasanga mu bikorwa byinshi cyane ko batishimira kuba basuzugura uwabatumiye. Bagira impano yo kuyobora abandi kandi bakabikora neza, aho bageze hose usanga baramutswa inshingano z’ubuyobozi.

Ba Delphine bihagararaho mu byo bavuga byose, bitondera bikomeye intego bihaye kugira ngo bazayigereho. Iteka bashakisha ibitekerezo bishya bitandukanye n’iby’abandi, bagaharanira no kubibyaza umusaruro.

Mu miterere y’aba bakobwa uzasanga bagira amahane, abo bayoboye babayoboresha igisa n’igitugu kandi kwihangana ntibibarangwaho.

2.Emma

Emma ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ijambo ry’Ikidage “Ermen” risobanura isanzure. Iri zina rikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko rimaze imyaka ine yikurikiranya riza mu ya mbere akunzwe muri iki gihugu cy’igihangange

Ibiranga ba Emma

Ba Emma bakunda imyidagaduro no kwinezeza mu buzima bwabo kuko biri mu bibaha ibyishimo. Aba bakobwa bazi kwakira impinduka zose zibabayeho cyane ko n’ubusanzwe bahora bifuza impinduka kugira ngo babone ibindi bintu bishya.
Aba bakobwa ntibakozwa kuba batwarwa n’amategeko cyangwa amahame runaka kuko bo bahora bashaka ubuzima bubaha umudendezo.

Ni abantu bagira ibitekerezo byiza, ni abahanga, bakoresha imbaraga mu byo bakora, bagira kwizera kuri hejuru kandi kugirana ubucuti n’abantu biraborohera cyane.
Kamere yabo n’imiterere bagira bikunze gukurura abantu benshi bigatuma bumva batabava iruhande. Ba Emma ntibarangwa n’ubwoba ndetse bagira ururimi rwo kwemeza abantu.

3.Yvan

Yvan ni izina ry’abahungu rikomoka mu rurimi rw’Ikirusiya rikaba risobanurwa ngo “Imana igira ibambe”

Ibiranga ba Yvan

Ni abantu bahorana inyota n’ishyaka byo kubaho mu buzima bumva bisanzuye nta kibabangamiye, bakanashishikazwa no kubaho bihagije mu bijyanye n’ubukungu.

Ba Yvan bahora iteka bashishoza uko abantu n’ibindi bintu biteye bimwe bakabijora babishima cyangwa babinenga, ibyo kandi biba muri kamere zabo. Bagira impano y’ubuyobozi ariko abandi bababonamo kugira amategeko akakakaye n’amahane.

Kubera uburyo bahora bashishikariye kugwiza ibijyanye n’ubutunzi no kugera kure mu bucuruzi, usanga rimwe na rimwe kubihuza n’ubuzima bwabo no kwiyitaho bidahura neza, usanga akenshi biyibagirwa.

Imyitwarire nk’iyi ituma ba Yvan bihugiraho cyane, bashaka imibereho.

4Pauline

Pauline ni izina ry’abakobwa rikaba rifite inkomoko mu Rurimi rw’Igifaransa aho risobanura ‘ikintu gito’

ibiranga ba Pauline

Ba Pauline ni abantu bakunze kugira amahirwe yo kuba abanyempano zitandukanye mu muziki cyangwa ubugeni. Bumva neza ibijyanye n’ubucuruzi bakagira n’impano yo kureba ikintu bakakibyazamo umusaruro.

Ni abantu batabwirizwa gufasha abantu bafite ibibazo cyangwa undi wese ukeneye ubufasha. Yaba inkunga y’amafaranga, ibitekerezo, inama, ubunararibonye n’ubwenge byose barabikoresha kugira ngo bafashe ubabaye.

Aba bakobwa baba bumva bifuza ko igikorwa cyose cyo kugira neza bakigaragaramo. Ibi bituma rimwe na rimwe hari abatekereza ko bivanga mu bitabareba ariko mu by’ukuri bo babikoreshwa n’ubuntu n’urukundo.

Uyu mutima wo kugirira neza abandi rero rimwe na rimwe utuma bahora bahangayikiye abandi yewe n’ibyo badafitiye ubushobozi bakabihangayikira. Kuba mu rugo hamwe n’umuryango wabo biza ku isonga mu byo baha agaciro kuko bibaha gutuza.

Bamwe mu bihangange babayeho bitwa Pauline harimo mushiki wa Napoléon Bonaparte witwaga Pauline Bonaparte; Pauline Cushman wamamaye mu gukina filimi muri Amerika; Pauline Ferrand-Prevot wamenyekanye mu mukino w’amagare;
Pauline Davis Thompson wamenyekanye mu mikino yo gusiganwa ku maguru n’abandi

5Maurice

Maurice ni izina ry’abahungu rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini ‘Maurius’ bivuga ngo ufite inkomoko mu ba Moor, baturukaga mu duce twa Mauritania, Maroc na Algeria.

Ibiranga ba Maurice

Ba Maurice barangwa no gusesengura cyane ibintu byose babonye bagamije kumenya byinshi bibyerekeyeho.

Ibi bituma ahanini usanga batuje ndetse ari bonyine kuko igihe kinini cyabo baba bari mu bitekerezo bya kure.

Bakunda umutuzo kurusha ibindi byose, bagwa neza mu bandi kandi usanga ahanini bitangira abandi mu gihe bahuye n’ibibazo runaka. Usanga ba Maurice badahangayikishwa n’iby’Isi cyangwa ngo baharanire ubuyobozi no kumenyekana.
Mu mibereho yabo ni abantu iteka baharanira ukuri n’amahoro, bicisha bugufi ndetse bakanigenzura bagamije gusuzuma nimba ntabyo bishe mu byo bakoze cyangwa bavuze.

Bamwe mu bantu bamenyekanye cyane bafite iri zina barimo Maurice Barnett, Maurice White, Maurice Richard na Maurice Jones-Drew.

6.Japhet

Japhet ni izina ry’abahungu rituruka ku ijambo ry’Igiheburayo ‘Yefet’ bisobanura ngo uwaguwe. Rigaragara cyane mu isezerano rya kera muri Bibiliya, aho umwe mu bahungu ba Nowa yitwaga Yefet.

Ibiranga ba Japhet

Kimwe mu bintu binezeza ba Japhet ni ukugira inama bagenzi be no kubitaho mu gihe cyose bakenewe. Bakunda guhora bishimye kandi iyo babonye umuntu urengana ntibahisha ko batabyishimiye kuko uburakari buhita bubasaga.

Ba Japhet baba bumva babana n’abantu bose amahoro kandi babisanzuyeho, bakunda ibintu bikozwe mu buryo buhwitse, kandi banga kugirana amakimbirane n’abandi.

Ba Japhet bubaha umusatsi wabo ku buryo bamara igihe kitari gito bawitaho. Ibi rimwe na rimwe bituma abantu babafata ko bakabya mu byo bakora. Mu rukundo usanga bakoresha imbaraga zose bafite kugira ngo bemeze abakunzi babo.

Nubwo ba Japhet bagorwa cyane no gufata umwanzuro mu buzima bwabo, usanga bifitemo impano yo gukemura ibibazo bahuye nabyo ku buryo bwihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa