skol

Umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe waragabanyutse - MINISANTE

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yatangaje umubare w’Abanyarwanda bafite Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanyutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize, aho byavuye kuri 20,5% mu 2018, bigera kuri 18,6% mu 2025.

Muri rusange ibibazo byo mu mutwe biterwa n’agahinda gakabije byavuye kuri kuri 11,9% bigera kuri 9,1%, ibiterwa n’ihugungabana byavuye kuri 8% bigera kuri 3%, mu gihe ibiterwa n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge byiyongereyeho, biva kuri 1,6% bikagera kuri 2,4%.

Abafite uburwayi bw’igicuri bangana na 3,0%, abafite uburwayi bwa Bipolar disorder burangwa no guhindagurika kw’amarangamutima bangana na 0,4%, abafite ibitekerezo byo biganisha ku kwiyahura ni 0,9%, indwara z’ububata bwo gukoresha ikintu runaka ni 0,8%, agahinda gakabije ni 9,1%, ihungabana ni 3,3% n’izindi ndwara.

Yagize ati “Icyegeranyo turacyakinoza neza ariko mu mibare y’ibanze tumaze kubona ni uko imibare yavuye kuri 20,5%, impamvu zigaragazwa nk’igabanyuka ryazo ni imbaraga tugenda dushyira muri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.”

Yakomeje avuga ko “Ubufasha buhabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababakomokaho na gahunda zo gutanga ubufasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri, bigaragara ko zagiye zitanga umusaruro nubwo hari byinshi byo gukora ariko urabona ko twageze kuri 18,6%.”

Dr. Butera yavuze ko mu Rwanda impamvu zitera ubwiyongere bw’indwara n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe zikubiye mu bintu bitatu by’ingenzi.

Ati “Icya mbere ni agahinda gakabije bitewe n’amateka y’igihugu cyacu, ariko naho turabona ko hari ibigenda bihinduka, mu 2018 twari turi kuri 11,9% ariko uyu mwaka ushize byaragabanyutse bigera ku 9,1%. Ibindi ni nk’ihungabana rya hato na hato, icyo gihe muri 2018 twari kuri 8% ariko ubu tugeze kuri 3%, byagabanyutseho 5%. Umubare wiyongereye ni ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ryavuye kuri 1,6% rikagera kuri 2,4%. Aho ni ho duhagaze ku bigendanye n’impamvu Abanyarwanda bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

Yerekanye kandi ko igice kinini cy’Abanyarwanda gifite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange usanga ari abantu bakuru bafite imyaka iri hagati ya 46 na 55 kuko bagize kimwe cya kane cy’abafite ibibazo byo mu mutwe bingana na 25%, abafite imyaka 36-45 bangana na 24%, abari hagati y’imyaka 56 na 65 bangana na 23,6%.

Ku ruhande rw’urubyiruko abafite imyaka iri hagati ya 26-35 bagize 18,2%, abafite imyaka iri hagati ya 19-25 bangana na 13,7% mu gihe abafite imyaka iri hagati 14-18 bagaragaweho n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bangana na 8,7%.

Minisitiri Dr. Butera yasobanuye ko kuri ubu serivisi z’ubuvuzi zitangwa mu Rwanda zihera ku bajyanama b’ubuzima bakabakaba ibihumbi 60 bari hirya no hino mu midugudu ariko ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hagiye hari n’ibitaro byihariye bitanga izo serivisi ndetse na 80% by’ibigo nderabuzima bibasha gutangirwaho zimwe muri zo.

Imiti nayo yagiye yongerwa aho kuri ubu ku bigo nderabuzima hariyo ubwoko bw’imiti 14, naho ku bitaro hariyo ubwoko 20.

Yanavuze ko u Rwanda rwatangije serivisi yihariye itanga ubuvuzi ku bafite ibibazo by’agahinda gakabije gashobora gutuma biyahura cyangwa bafite uburwayi bukabije ‘Ketamine Clinic’ mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho hakoreshwa umuti wa Ketamine.

Depite Mukayiranga Muyango Sylvie, yabajije niba gukoresha umuti wa Ketamine mu kuvura abantu bidashobora gutera izindi ngaruka zikomeye cyane ko ari umuti wakunze kwifashishwa mu buvuzi bw’ingamiya.

Umuyobozi w’Ishami ryita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr. Gishoma Darius, yasobanuye ko uwo muti nta kibazo kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko wakwifashishwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Ati “Ni byo yatangiye ikoreshwa mu buvuzi bw’amatungo, ariko imaze imyaka igera kuri 20 itangiye gukoreshwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe kuko basanze ifite ingaruka nziza tutabonaga ahandi. Hakozwe inyigo nyinshi iza no kujya mu miti yemewe gukoreshwa mu bindi bihugu no mu Rwanda isanzwe iri ku miti yemewe. Turi kubikorera ubushakashatsi, abantu bari muri iyo gahunda hari nk’ababaga baragerageje kwiyahura nk’inshuro eshatu cyangwa enye, ugasanga imiti isanzwe dufite ugasanga nta cyo ukoze.”

Yavuze ko kuwukoresha biri kugenda bitanga umusaruro kandi ko hazakomezwa gukora ubushakashatsi kuri wo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yatangaje ko imibare y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda yerekana ko byagabanyutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa