skol

Umuforomo yigize muganga(Doctor) ibyakurikiyeho biteye agahinda

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2023

featured-image

Umugabo usanzwe ari umuforomo yahamijwe icyaha cyo kwigira umuganga w’inzobere akabaga umurwayi bikamuviramo urupfu.

Umuforomo witwa Masibuka Amos ufite imyaka 35 ,yahanishijwe gufungwa igifungo cy’ imyaka 15 nyuma y’uko urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwica umuntu no kwiyitirira kuba umuganga w’inzobere akabaga umusaza bikanamuviramo urupfu.

Uwo mugabo usanzwe ari umuforomo mu mujyi wa Tabora mu Gihugu cya Tanzania , yakoraga mu buryo butemewe imirimo isanzwe ikorwa n’abaganga b’inzobere mu buryo busa na magendu yatangaga serivisi z’ubuvuzi mu buryo butemewe. Serivisi yatangaga zirimo gusiramura abana, kubyaza abagore batwite ,serivisi yo gukura amenyo, kwandikira abarwayi imiti akanatanga inama ku buryo bwo kuboneza urubyaro.

Umusaza wapfuye kubera kubagwa n’uwo muforomo yapfiriye mu cyumba yari yahinduye iseta kandi bitemewe. Uwo musaza yapfuye afite ibikomere ku mubiri byagaragazaga ko ibikoresho byakoreshejwe ko bishobora kuba bitari bifite ubuziranenge .

Uwo muforomo wari wasabiwe igihano cyo gufungwa igifungo cya Burundu ariko agabanyirizwa igihano akatirwa imyaka 15 kubera ko yasabye imbabazi avuga ko ari ubwa mbere yiyise inzobere mu buvuzi. Uwo mugabo kandi amaze kubona umurwayi yabagaga agize ikibazo yasabye umuryango we kumujyana kwa muganga, ibi bikaba biri mu byatumye agabinyirizwa ibihano.

Ivomo: Mwananchi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa