skol
fortebet

Umuhanzikazi Fearless nyuma yo gusezererwa kwa muganga yasubijweyo igitaraganya arembye

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Niyonsenga Keza Amina wamenyekanye nka Keza Fearless murukerera rwo kuri uyu wa 27 Werurwe 2022 yasubijwe mu bitaro bya Muhima igitaraganya kubera uburwayi bw’ibibyimba yarwaye hagati y’amaguru.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uri mubakanyujijeho kumbuga nkoranyambaga ubwo yaririmbaga injyana ya hip hop, umwaka ushize nabwo yari yafashwe n’uburwayi bw’ibibyimba bwatumye amara ibyumweru bibiri mu bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali.

Amakuru agera k’Umuryango nuko Keza Fearless Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki ya 27 Werurwe 2022, uyu mukobwa yongeye kujyanwa ku bitaro bya Muhima arembye cyane.


Abamurwaje bavuzeko uyu mukobwa ku munsi w’ejo yiriwe aribwa hagati y’amaguru ariko byagera mu ijoro akaremba cyane kuburyo byabaye ngombwa ko ahita ajyanwa kwa muganga.

Uwo barikumwe umurwaje yagize ati“Byageze nijoro arataka cyane, avugako ababara hagati y’amaguru kuburyo atabashaga kugenda, yageze kwamuganga ashyirwa mu kagare k’abatabasha gutambuka.”


Bivugwako uyu mukobwa arwaye ibibyimba ndetse bikaba bitoroshye kuba yavurirwa mu Rwanda aho ashobora guhabwa ubuvuzi bwisumbuyeho akujya kuvurizwa mugihugu cy’Ubuhinde.

Keza Fearless wamenyekanye mundirimbo zitandukanye munjyana Hip Hop arwariye mubitaro bya Muhima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa