skol
fortebet

Abagiye kurwubaka bashyiriweho imfashanyigisho zibafasha kwirinda gatanya

Yanditswe: Friday 06, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ( MIGEPROF) iravuga ko hari gahunda yashyizweho yo guhugura abagiye kubana kugira ngo bamenye ikibajyanye, kuko bizagabanya ingo zitandukana umunsi ku wundi. Ni mugihe bamwe mubakuze bavuga ko gutandukana vuba kw’ab’iki gihe cyangwa abashakanye biterwa no kudahuza umutima.

Sponsored Ad

Muri iyi minsi, ingo nyinshi zibanye mu makimbirane ndetse izindi akunze ziri gusenyuka cyane.

Iyo uganiriye n’abakuze ku mpamvu zitera izi gatanya z’ikabije, bavuga ko zikunze guturuka ahanini ku kuba abantu basigaye babana badahuje umutima, aho usanga hari ababura ibisabwa mu rugo bagahitamo kurusenya nkuko aba baganiriye n’UMURYANGO babigarutseho.

Umwe yagize ati "kubaka urugo rero biterwa n’umutima w’umuntu, burya iyo abantu bahuje umutima nta kintu gishobora kubatanya ariko ubu basigaye banyura ukubiri umugabo agaca ukwe, umugore nawe agaca ukwe, ukumva ngo afite inshuti hanze kurenza umugabo we, umugabo nawe akamuca inyuma, ibyo byose rero bigatuma bahurira mu rugo amakimbirane akavuka gutyo’.
Hari n’abasinda ugasanga umugore avuga ngo ntacyo bimbwiye, noneho ngo babonye n’uburenganzira iyo avuze gutyo akongera ati ndataha mu rugo rwange ntacyo umugabo ari bunkoreho urwo rugo ntiruba rugishobotse.

Iby’ingo z’ikigihe twe dukuze turabireba tukavuga tuti nzahimbaza kugirango ijye mumitima y’abantu kugirango umubano mwiza wongere ugaruke mu bantu.

Yakomeza agira ati" Njye mbona biterwa no kutumvikana umwe afite utugeso twe nundi utwe ntibabashe kuzumvikanaho. Izo ngeso ni nko gucana inyuma, kubura ibikenewe mu rugo.Njyewe mbona aricyo kibitera kuko nzi ingo nyinshi zasenyutse muri ibi bihe bitewe n’ibyo.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ingo zitandukana zitamaze kabiri, BATAMURIZA Mireille, Umukozi ukuriye ishami rishinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), avuga ko hari inyigisho zashyizweho na ministeri zigamije guhugura ababana n’abagiye gushakana kugira ngo barusheho kurambana.

Yagize ati "Twebwe nka Minisiteri icyo tuba tubona cyakorwa,ni ukurushaho kwitegura.Twabonye imbogamizi za mbere zihari ari abantu bamenyana mu gihe gito bagahita biyemeza kubana batabanje kumenyana, batabanje kuganira kuri twa tuntu twose tuzagenga umubano wabo.

Usanga nanone nyuma yo kubana na mbere yaho gato uburyo bw’ibiganiro bitameze neza bikaba byaba intandaro y’amakimbirane ndetse no gutandukana mu gihe gito.

Ibyo byatumye dushyiraho imfashanyigisho yo kwigisha abagiye gushyingirwa ndetse no guherekeza imiryango y’abantu babana nk’umugabo n’umugore kugira ngo barusheho kumva inshingano zabo binjiyemo ariko banumve akamaro ko kubana neza,kuganira, no gufatira ibyemezo hamwe bigamije kubafasha muri rwa rugendo batangiye rwo kubana.

Nk’abantu bagiye kubana bashobora kwigishwa mu gihe runaka amezi abiri, atatu, cyangwa muri cya gihe cy’ukwezi mu gihe bamaze kubaranga ko muzabana bakabamenyereza muri izo nyigisho cyane cyane bibanda kuri bya bindi tubona bitera ubwumvikane bukeya iyo abantu bamaze kubana.

’’Iyo mfashanyigisho yashyizweho yitwa ’TWUBAKE UMURYANGO MWIZA’ ndetse n’umuntu ku giti cye ashobora kuyisanga ku rubuga rwacu akayisoma kuko kwihugura bihoraho.’’

Madamu Batamuriza yavuze ko muri iyi mfashanyigisho harimo ingingo nkuru 13 abagiye kurushinga baganiraho ndetse ko bahisemo kubikora mu buryo bwabo bidakuyeho n’izitangwa n’amadini atandukanye.

Raporo y’ikigo cy’ibarurishamibare ’NISR’’ igaragaza ko imiryango 1,311 muri 2018 yemerewe n’inkiko gutandukana, naho mu mwaka wa 2019 imiryango 8,941 ibona gatanya.

Iyi mibare igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n’imiryango 48,526 yashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko umwaka wa 2018, nibura imiryango 18.4 % yaratandukanye.

INKURU YA IRADUKUNDA YVES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa