Amakosa ushobora gukoreshwa n’urukundo bikazakuvimo kwicuza
Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

Rimwe na rimwe umuntu iyo ari mu rukundo aba impumyi nkuko bivugwa hari abajya mu rukundo bakiyibagirwa kuburyo hari amakosa bakora ntibabimenye ariko bikazabagiraho ingaruka nyuma.
1. Gufata umukunzi wawe nk’ikigirwamana
Aha ho ni kumpande zombie. Kuba ukunda umuntu ntibivuze ko agomba kuza mbere y’akazi mwahuriyemo cyangwa kagutunga ubuzima bwawe bwa buri munsi kimwe n’uko umukunzi wawe ataruta za nshuti mwamenyanye kandi nazo zikuba hafi ubuzima bwawe bwose.
Rero wikumva ko uzajya umuhamagara buri segonda ngaho message za buri kanya mbese hahandi usanga nawe nta gahenge ujya umuha ngo yiyiteho cyangwa avugane n’izindi nshuti ze. Ibi ni ibintu bishobora kuzatuma abona ko ari ukumuhozaho ijisho bitume akwinuba aho kugira ngo urukundo rwiyongere ahubwo ruragabanuka.
Sibyiza rero ko wajya ufata umukunzi wawe ngo umubuze amahoro cyangwa we ayakubuze wenda wamwandikiye akanga nko kugusubiza.
Sibyiza rero ko wajya ufata umukunzi wawe ngo umubuze amahoro cyangwa we ayakubuze wenda wamwandikiye akanga nko kugusubiza.
2.Gufuha cyane
Byabaye akarande mu Bantu ndetse benshi babigize imvugo ngo umuntu afuhira uwo akunda.
Gusa burya niba uziko ujya ufuha ukarenza urugero menya neza ko urimo wiyicira ubuzima kuko burya biragora cyane kuba wakumva ko uzafata umuntu ukamukuramo kamere yifitemo yo guheheta cyangwa gukunda benshi.
Rero niba utikuyemo umuco wo gufuha cyane birashoboka ko bizakuviramo no kuba watekereza guhemuka ndetse bikazagukurikirana ubuzima bwawe bwose.
3. Gukoresha amafaranga menshi
Akenshi usanga hari abahungu bakunze gukora amakosa ndetse bakumvako uko umukobwa azabona ko ufite ibintu byinshi ariho azahera agukunda kandi kurundi ruhande ntibibuke ko hari ubwo ibyo byiza wamenyereje uwo mukobwa bishobora gushira ndetse ugasanga na rwa rukundo waguraga urarubuze uwo mwaruguraga akajya kurugurisha ahandi hari amafaranga.
4. Kumva ko ubuzima bwawe ariwe bushingiyeho
Burya sibyiza ngo niba ukunze umuntu umwereke ko ariwe ubuzima bwawe bushingiyeho kuko nawe agera aho akabona ko utari umuntu uhamye ndetse akanagira ubwoba bw’ahazaza igihe muzaba muri kumwe cyane ko aba akeka ko uzajya utuma atisanzura uko abyifuza.
Ibi kandi bishobora gutuma nawe akugerageza cyangwa akajya gushaka undi muntu utazajya umugora kabone n’ubwo aba abona ko umukunda cyane ariko sibyiza kurengera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *