skol
fortebet

Bimwe mu biribwa bishobora kugufasha guhangana n’indwara ya Depression yugarije benshi muri iyi minsi

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwaragaragaje ko abantu basaga miliyoni 350, ni ukuvuga hafi 5% by’abatuye isi bagezweho n’indwara ya Depression irangwa no kwiheba gukabije bishobora kuviramo umuntu no gufata umwanzuro wo kwivutsa ubuzima ariko na none bugaragaza bimwe mu biribwa umuntu ashobora gufata bikamufasha guhangana nubwo burwayi.

Sponsored Ad

Bimwe mu biribwa bishobora kugufasha guhangana n’indwara ya Depression yibasiye benshi ku isi.

Wakwibaza isano iri hagati y’imirire na depression, ariko ni ntashidikanywa kuko amafunguro yihariye ku muntu urwaye depression afasha kuzamurira umurwayi morale, kuringaniza no kuguma ku biro bikwiriye, gufasha no kuringaniza imikorere myiza y’ubwonko.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza urutonde rw’amatsinda y’ibiribwa na za vitamine bifasha urwaye depression guhangana nayo, ariko buvuga ko ibi biba bidakuyeho ko umuntu wagize iki kibazo agomba kugana abaganga.

Ni byiza gufata amafunguro akungahaye kuri:
– Omega3
– Vitamine zo mu bwoko bwa B
– Tryptophane
– Kwirinda ibiribwa bitunganyirizwa mu nganda

1. Ibiribwa bikize kuri vitamines za B

Vitamines za B zigira uruhare rukomeye cyane mu mikorere y’imyakura no kuringaniza uko umuntu yiyumva. Vitamins B harimo folic acid, B12, B9 na B6 zirakenewe mu gukora no kuringaniza imyakura ntaramakuru mu bwonko izwi nka neurotransmitters.

2. Ibiribwa bikize kuri N-acetylcysteine

Iyi Vitamine ihindurwa n’umubiri mo amino acid z’ingenzi cyane nka L-cysteine na glutathione zizwiho kugabanya depression cyane.

Iyi N-acetylcysteine iboneka cyane mu bishyimbo, inkori, epinari, imineke, amafi ya salmon na tuna.


3. Ibiribwa bikize kuri zinc

Zinc ni umunyungugu ukenewe mu buzima bw’ubwonko, no kuringaniza neurotransmitters. Kubura kwa zinc bihuzwa cyane no kwiyongera kw’ibyago byo kugira depression, nk’uko tubisanga ku rubuga www.passeportsante.net

4. Ibiribwa bikize kuri Omega-3

Ikunze kuboneka mu biribwa byo mu mazi. Igarama rimwe (1g) ku munsi rirahagije, hibandwa cyane cyane ku zikomoka ku mafi.

5. Ibiribwa bikize kuri Vitamin D

Vitamin D irwanya depression binyuze mu buryo bwinshi, harimo kugabanya ububyimbirwe, kuringaniza ibyiyumviro no kurinda imikorere mibi y’imyakura yo mu bwonko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa