skol
fortebet

Byamenyekanye ko Bill Gates yaciye inyuma umugore we kenshi asambana n’abakozi be

Yanditswe: Monday 17, May 2021

Sponsored Ad

Umuherwe washinze Microsft,Bill Gates uherutse gutandukana n’umugore we Melinda,yashyizwe hanze n’ibinyamakuru byemeje ko yasambanye n’umukozi wo muri iki kigo yashinze.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi mike Bill atangaje ko yatandukanye n’umugore we Melinda Gates bari bamaranye imyaka 27,amakuru yagiye hanze nuko uyu mugabo n’ubundi atari umwizerwa kuko hari umugore wakoraga muri kiriya kigo cye bagiye basambana.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza no muri Amerika,uyu mugabo wigeze kuba uwa mbere ku isi mu bukire,yagiye mu mazi abira muri 2019 ubwo uyu mugore yandikiraga komite nyobozi ya Microsoft muri 2019 avuga birambuye ku busambanyi bwe na Bill Gates muri 2000.

Uyu mugore utavuzwe amazina ngo yanasabye ko Madamu Melinda nawe yahabwa uru rwandiko akarusoma akamenya amabi y’umugabo we.

Gates w’imyaka 65, yavuye ku buyobozi bwa Microsoft muri Werurwe 2020,ibi bikiri mu iperereza ariko bivugwa ko yeguye kubera iki kibazo cy’ubusambanyi.

Kuri iki cyumweru, The New York Times yahishuye ukuntu Gates yigeze gusaba abagore babiri bakoraga muri Microsoft ngo abasohokane nyamara yari agifitanye isezerano na Melinda.

Madamu Melinda, uzwi nka Melinda French Gates,yarakajwe cyane n’ukuntu ibirego byo gufata ku ngufu byashinjwaga inshuti y’umugabo we yitwa Michael Larson byarangiye.

Bill na Melinda Gates,yari imwe mu miryango ikize cyane ku isi kuko batunze miliyari 130 z’amadolari gusa baherutse gutandukana bemeza ko barebye bagasanga batashobora gukomeza kubana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa