skol
fortebet

David Beckham yimye amatwi abamututse yongera kwifotoza asomana n’umukobwa we ku munwa

Yanditswe: Sunday 16, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

David Beckham yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibajije imyitwarire"ikwiye" umugabo ku mukobwa we cyane ko we amusoma ku munwa.
Ku wa gatanu, uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 46, asanzwe anengwa imyitwarire agaragaza iyo ari kumwe n’umukobwa we
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bidakwiriye ko umugabo ashyira hanze amafoto asomana n’umukobwa we ku munwa.
Yanditse kuri Instagram ye ati: "Muri iki gitondo, papa n’igikomangomakazi Leia bagize (...)

Sponsored Ad

David Beckham yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibajije imyitwarire"ikwiye" umugabo ku mukobwa we cyane ko we amusoma ku munwa.

Ku wa gatanu, uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 46, asanzwe anengwa imyitwarire agaragaza iyo ari kumwe n’umukobwa we

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bidakwiriye ko umugabo ashyira hanze amafoto asomana n’umukobwa we ku munwa.

Yanditse kuri Instagram ye ati: "Muri iki gitondo, papa n’igikomangomakazi Leia bagize ubutembere bwiza."

Ntabwo ari ubwa mbere David Beckham yisanze mu mpaka zijyanye no gusomana n’umukobwa we ku munwa.Mu minsi ishize nabwo yashyize hanze ifoto bari gusomana arangije yandikaho ngo "Akabizu ka papa".

Muri 2017, yagize icyo avuga nyuma yo kunengwa ko yasomye umukobwa we w’imyaka itanu ku munwa.Icyo gihe yagize ati“Nsoma abana banjye bose ku munwa. Brooklyn we afite imyaka 18, ashobora kubona ko bidasanzwe. Ariko nkunda cyane abana. Niko narezwe kandi niko tumeze n’abana bacu. Turashaka kugaragariza abana bacu urukundo kandi turabarinda, tubitaho, turabashyigikira, kandi turabakunda cyane ”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa