skol
fortebet

Dore akamaro k’umuneke ku buzima bw’umuntu bwa buri munsi

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuneke ni rumwe mu mbuto z’ingenzi mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi, kuko ufatiye runini umubiri w’umuntu. uraryohera kandi ukungahaye ubwawo ku ngufu umubiri ukenera. Icyiza cy’imineke ni uko iboneka igihe cyose kandi ikaba ihendutse.

Sponsored Ad

Dore bimwe mubyo umuneke ufasha umubiri wacu

1. Ubamo imbaraga umubiri ukenera (muri garama 100 z’umuneke habamo kalori
89), ikindi ukungahaye kuri vitamini nyinshi, imyunyu ngungu ndetse n’ibindi
birwanya kwangirika k’uturemangingo dutandukanye

2. Umuneke wongera akanyamuneza n’ibyishimo ukarinda kwigunga. Umuneke
ukungahaye kuri tryptophan; iyi ni imisemburo y’ingenzi umubiri ukenera ngo
ubashe guhorana ibyishimo, umunezero ndetse no kwibuka ibintu byinshi.

3. Ugizwe n’amasukari yoroshye nka fructose na sucrose zongera imbaraga mu
mubiri. Kubera aya masukari bituma umuneke uba urubuto rwihariye ku bantu
bakora sport bashaka imbaraga zako kanya ndetse no kubana bafite ibiro bike.

4. Ukungahaye kuri fibre (muri garama 100 habamo 2.6g za fibre), ibi bituma
urwungano ngogozi ruhora rutunganye bikarinda constipation.

5. Imineke ni isoko nziza ya vitamini B6, iyi vitamini irinda udutsi duto two mu
bwonko kwangirika ndetse n’ikibazo cyo kugira insoro zitukura nke

6. Umuneke ukize ku myunyu ngugu itandukanye; umuringa, manyesiyumu na
manganeze; Manyesiyumu igira uruhare mu gukomeza amagufa no kurinda
umutima, umuringa witabazwa mu gukora insoro zitukura

7. ukungahaye kuri potasiyumu nyinshi, ituma umutima ukora neza, ikongera udutsi
duto dutwara amaraso birinda umuvuduko w’amaraso ukabije. Kongera
potasiyumu ufata no kugabanya sodiyumu (akenshi igaragara mu munyu cg ibindi
birimo umunyu) ni ingenzi mu kugabanya indwara z’umutima nyinshi.

8. Urwanya diyabete yo mu bwoko bwa 2, kanseri zitandukanye cyane iy’impyiko.
Yongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza ndetse ufasha mu ikorwa
ry’insoro zera.

9. Ufasha gusinzira neza. Ku bana cg abandi bakuru basinzira bibagoye, ushobora
kurya umuneke umwe isaha 1 mbere yo kuryama.

Ibitekerezo

  • Umuntu yowurya kangahe ?

    Thanks for the information

    Murakoze kutugezaho akamaro mumineke. Ndushijeho kusukunda, nubusanzwe nawukundaga ntaranamenya ibyiza byose byawo nkuko mubitubwiue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa