skol

Dore amafunguro y’ingenzi wategurira umwana ugitangira kurya

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Dore amwe mu mafunguro y’ingenzi ndetse meza kurenza ayandi umwana agomba guhabwa kenshi kurenza ayandi kuko amufasha mu mikurire ye ya buri munsi.

1.Amafi

Kuva umwana yujuje amezi 6 ashobora kugaburirwa amafi cyangwa injanga. Amafi gusa waba uretse kumuha ayo mu Nyanja ngari kuko akunze kubamo umunyu na mercure nyinshi iyi ikaba yadindiza urwungano rw’imyakura. Gusa amafi wayamuha aseye cyangwa se yumishijwe ugasya ukajya uvanga ifu yayo mu byo kurya bye.

2.Imboga

Umwana utangiye kurya ni byiza kumugaburira imboga zinyuranye kandi kenshi kuko bizatuma akunda imboga nanakura.

Imboga zimuha vitamin zinyuranye, imyunyungugu na fibres. Ibi bimufasha mu gukura ndetse no kumurinda indwara zinyuranye kandi fibre zimufasha mu igogorwa bityo ntagire ikibazo cyo kwituma.

3.Amashereka

Nubwo umwana watangiye kumuha ifashabere, ibuka ko Atari insimburabere. Amashereka agomba gukomeza kuba ifunguro rye rikuru kandi akayabona kenshi gashoboka. Niba atonka akaba ahabwa ibisimbura amshereka naho wakomeza kubimuha ku gipimo cyo hejuru.

4.Inyama y’inkoko

Inyama y’inkoko ifite umwihariko wo kuba idatukura bityo bikaba biyigira inyama nziza yo guha umwana utangiye kurya.

Iyi nyama ikize kuri poroteyine, ikabamo ubutare na zinc. Ndetse hanabonekamo vitamin D. Umwana ugejeje amezi 6 cyangwa 7 ubutare yavukanye butangira kugabanyuka bikaba byiza kubwongera binyuze mu byo umugaburira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa