skol
fortebet

Dore uko wamenya niba umwana ari uwawe cyangwa atari uwawe udakoresheje ikizamini cya DNA

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bikunze kugorana kumenya niba koko umwana ari uwawe cyangwa Atari uwawe mu gihe nta bushobozi ufite bwo gukoresha ikizamini cya DNA ariko hari bimwe mu bimenyetso ushobora kugenderaho bikaba byakumara amakenga ariko bidakuraho ko n’ibisubizo by’abaganga biba bikenewe.

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwerekana ko uko abashakanye bagumana mu gihe batwite,ari nako umwana agenda asa nka se ibyo bikaba ari kimwe mu bimenyetso bishobora guhamiriza umugabo ko umwana wavutse ari uwe cyangwa akaba atari uwe, tutirengagije ko umwana ashobora no kuvuka asa na nyina.

Abantu benshi bazi ko ikizamini cya DNA aricyo cyagufasha kumenya se w’ umwana gusa hari ubundi buryo wakoresha ukamenya niba umwana ari uwawe koko cyangwa Atari uwawe mu gihe udafite ubushobozi bwo gukoresha icyo kizamini.

1.Itariki yo gusama

Ni byiza kumenya italiki wabonaniyeho ni uwo mwabyaranye, iyo ushidikanya ko umwana Atari uwawe, bigufasha kubara maze ukumenya koko niba umwana ari uwawe cyangwa se atari uwawe.

2.Ubwoko bw’amaraso

Bumwe mu buryo abantu bamwe bagerageza kugira ngo bamenya se w’umwana uwo ari we ni ugukoresha ubwoko bw’amaraso.

Kugena ububyeyi ukoresheje ubu buryo ntabwo byizewe cyane gusa nabwo burakoreshwa. nkurugero, Niba abagabo babiri bishoboka ko bombi bafite ubwoko bw’amaraso "A". Byaba bigoye cyane kumenya mu byukuri se w’ umwana. Noneho, niba umwe mu bagabo afite ubwoko bw’amaraso "B", undi mugabo afite ubwoko bw’amaraso "A" naho umwana akaba afite ubwoko bw’ amaraso A. Birashoboka ko umugabo ufite ubwoko bw’amaraso "A" yaba ariwe se wuwo mwana.

3.Ibara ry’ ijisho

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko ubundi buryo abantu benshi bagerageje kugira ngo bamenye se w’ umwana harimo no kureba ibara ry’imboni y’ijisho.

Urugero: niba ababyeyi b’umwana bose bafite amaso yijimye ariko umwana akavuka afite amaso yicyatsi bishobora kuba ikimenyetso kuko ubndi umwana aba agomba kuvukana amaso asa na y’umwe mu babyeyi be.

Ibi ni bimwe ushobora kureberaho ariko ibyiza kandi byizewe mu gihe ufite gushidikanya ni byiza ko ugana abaganga bakabaha ibisubizo byizewe DNA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa