skol
fortebet

Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia yavuye mu nzu ya Leta ajya gukodesha

Yanditswe: Thursday 26, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwari Perezida wa Zambia,Edgar Lungu,wasimbuwe na Hakainde Hichilema yamaze kuva mu nzu za Leta ziturwamo umukuru w’igihugu aho yagiye gukodesha inzu hanze iyi ikaba iy’umukinnyi wahoze akinira Zambia, Stoppila Sunzu.
Bwana Lungu yatsinzwe amatora aheruka n’uyu muherwe wari umaze inshuro 6 ziyamamaza agatsindwa ariyo mpamvu yavuye mu nyubako za leta ajya gukodesha.
Iyi nyubako ya Stoppila Sunzu Bwana Lungu yimukiyemo izajya yishyurwa na leta cyane ko biri mu nshingano zayo kwita kuri (...)

Sponsored Ad

Uwari Perezida wa Zambia,Edgar Lungu,wasimbuwe na Hakainde Hichilema yamaze kuva mu nzu za Leta ziturwamo umukuru w’igihugu aho yagiye gukodesha inzu hanze iyi ikaba iy’umukinnyi wahoze akinira Zambia, Stoppila Sunzu.

Bwana Lungu yatsinzwe amatora aheruka n’uyu muherwe wari umaze inshuro 6 ziyamamaza agatsindwa ariyo mpamvu yavuye mu nyubako za leta ajya gukodesha.

Iyi nyubako ya Stoppila Sunzu Bwana Lungu yimukiyemo izajya yishyurwa na leta cyane ko biri mu nshingano zayo kwita kuri Perezida ucyuye igihe.

Iyi nyubako iherereye ahitwa Ibex Hill, yashyizwe ku isoko bisabwa ko ushaka kuyishyura atanga miliyoni 23 z’Amakwacha akoreshwa muri kiriya gihugu.

Amakuru avuga ko uwari Perezida Lungu yimutse ava mu nzu ya Perezida kuwa Kabiri w’iki cyumweru nyuma yo gushyikiriza ibikoresho Perezida mushya Hakainde Hichilema.

Kuwa Gatatu,Perezida Lungu yasuwe muri iyi nyubako ye nshya n’umunyamabanga wa Commonwealth,Patricia Scotland.

Muri 2017,Perezida Lungu yanze ko Leta imwubakira inzu yo kuzasaziramo avuga ko hari inzu nyinshi zimutegereje ngo azazibemo.

Icyakora Perezida Lungu yavuze ko azakumbura inzu ibamo umukuru w’igihugu kuko we n’umuryango we bari bayimazemo imyaka 7 ndetse ngo urwibutso yayikuyemo ntabwo azarwibagirwa cyo kimwe n’abashyitsi bamusuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa