skol
fortebet

Gahunda yo gushyingura Akeza yamenyekanye, babiri bacyekwaho urupfu rwe barafungwa

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza,mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.

Sponsored Ad

VIDEO: UKO UMUHANGO WO GUHEREKEZA AKEZA ELSIE RUTIYOMBA UTEGANYIJWE

Bamwe ntibumva ukuntu agwa mu Idomora asumba akananirwa no kwinyeganyeza ku buryo yagwa hasi akavamo kuko ayisumba. Abandi bakabihuza nuko yabaga kwa mukase ndetse benshi bakanamutunga agatoki ko yaba yagize uruhare mu rupfu rwa Akeza wari ufite imyaka 5 y’amavuko.

Kuri uyu wa 18 Mutarama nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko babiri mubacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yahamije aya makuru ndetse ko abatawe muri yombi bafungiye kuri Station ya RIB ya Kanombe.

Ati""Iri perereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa abantu babiri ko bashobora kuba bafite urahe mu rupfu rw’uwo mwana barimo umukozi wo mu rugo uyu mwana yavukagamo ndetse na mukase"

Rutiyomba Elsie yababaje benshi
Ikindi kandi ni uko umurambo wa Elisie wajyanywe muri laboratwari ipima ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera ngo hasuzumwe byihariye icyaba cyateye uru rupfu.

Umuhango wo guherekeza nyakwigendera uteganyijwe none kuwa 18 Mutarama,gahunda iteye gutya:

Saa 9:00h Kuvana Umubiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi biri ku Kacyiru
Saa 11:00h Kugera Murugo mu Busanza
Saa 12:00h Gusezera kuri Nyakwigendera murugo mu Busanza
Saa 13:00h Kugera murusengero Advantiste Ndera
Saa 13:00h-15:00h Imihango y’amasengesho no gusezera
Saa 15:00h-16:00h Kugera i Rusororo gushyingura
Saa 17:00h Umuhango wo Gukaraba

Akeza arasezerwaho bwanyuma uyumunsi.

Rutiyomba Akeza Elisie wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ni umwe mu bana bari bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa