skol
fortebet

Ghana: Afite nyababyeyi ebyiri, inkondo z’umura ebyiri, n’ibitsina bibiri

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

"Izina ryanjye ni Elizabeth Amoaa - umugore ufite nyababyeyi ebyiri, inkondo z’umura ebyiri, n’imiyoboro ibiri y’igitsina." Uko ni ko uyu mugore w’imyaka 38 w’Umunya-Ghana yabwiye umunyamakuru Favour Nunoo wo mu ishami rya BBC Pidgin, mu kiganiro bagiranye mu murwa mukuru Accra.
Imvugo ye yumvikana nkaho kuba ateye uko nta cyo bimubwiye, mu gihe asobanura ukuntu yagiye ahura n’ibibazo bijyanye n’iyo miterere y’ubuzima bwe idasanzwe.
Ubwo yari afite imyaka 32 ni bwo abaganga batahuye ikitameze (...)

Sponsored Ad

"Izina ryanjye ni Elizabeth Amoaa - umugore ufite nyababyeyi ebyiri, inkondo z’umura ebyiri, n’imiyoboro ibiri y’igitsina." Uko ni ko uyu mugore w’imyaka 38 w’Umunya-Ghana yabwiye umunyamakuru Favour Nunoo wo mu ishami rya BBC Pidgin, mu kiganiro bagiranye mu murwa mukuru Accra.

Imvugo ye yumvikana nkaho kuba ateye uko nta cyo bimubwiye, mu gihe asobanura ukuntu yagiye ahura n’ibibazo bijyanye n’iyo miterere y’ubuzima bwe idasanzwe.

Ubwo yari afite imyaka 32 ni bwo abaganga batahuye ikitameze neza ku mubiri we.

Madamu Amoaa, ubu uba mu Bwongereza, avuga ko yamaze imyaka ababara cyane mu nda ku buryo akenshi byamubuzaga gukora, mbere yuko asanganwa iyi miterere idasanzwe ya nyababyeyi izwi nka ’uterus didelphys’ - rimwe na rimwe yitwa kugira nyababyeyi ebyiri, imiterere y’imbonekarimwe umuntu avukana.

Yaranatwise abyara umukobwa utagejeje igihe gisanzwe cyo kuvukiraho mu 2010 ataratahurwamo iyo miterere idasanzwe.

Yari agishobora kujya mu mihango (ubutinyanka mu Kirundi) igihe yari atwite, kuko umwana yari arimo gukurira muri nyababyeyi ye y’iburyo ifite ubuzima bwiza kurushaho.

Yabwiye umunyamakuru ati: "Nshobora gutwitira muri nyababyeyi yanjye y’iburyo kandi nkanakomeza kujya mu mihango mu y’ibumoso. Iyi ni yo mpamvu ubwo nari ntwite umukobwa wanjye nabonaga amaraso [y’imihango]."

Nyuma yo kubagwa, kunyuzwa mu cyuma no gufata imiti inshuro nyinshi, mu mwaka wa 2015 yaje gusobanukirwa ibyari birimo kuba ku mubiri we.

Ubu Madamu Amoaa arashaka ko isi imenya iyi miterere ye, kugira ngo abandi bagore bameze nka we batabibabariramo.

Yabwiwe nabi ubwo yatangazaga bwa mbere iby’imiterere ye idasanzwe abivugira kuri radio yo muri Ghana, ariko yiyemeje gusobanurira abantu ibyayo.

Yashinze umuryango ufasha witwa ’Speciallady Awareness’ ndetse yandika n’igitabo, cyatangajwe mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, kivuga ku byo yanyuzemo.

Yabwiye BBC ati: "Inama ngira abagore barimo kunyura mu miterere nk’iyanjye ni: mwiceceka; mwibabara bucece; mwisuzumishe hakiri kare kandi mushake ubuvuzi bukwiye - kandi mwibuke [ibi], murihariye."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa