Grand P yagaragaye ari kurya ubuzima n’umukunzi we byavugwaga ko batandukanye [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 05, Sep 2022
Umuhanzi wo muri Guinea, Grand P w’imyaka 32 y’amavuko,yahinyuye ibyavugwaga ko yatandukanye n’umukunzi we, Eudoxie Yao,uteye bidasanzwe ubwo basohokanaga ku mucanga.
Uyu Grand P wagize uburwayi bwatumye atabasha gukura uko bikwiriye,akundana n’uyu munya Cote d’Ivoire ufite imiterere idasanzwe,bakundanye benshi bagira ngo n’urwenya.
Aba bombi bongeye kugaragara barikumwe ku nkengero z’ikiyaga bagiye kurya ubuzima ndetse bigaragara ko bishimye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Moussa (…)

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Moussa Sandiana Kaba uzwi cyane ku izina rya Grand P, yagaragaye hamwe n’undi mugore nyuma y’amezi make yambitse impeta uyu mukunzi we ukomoka muri Cote d’Ivoire, Eudoxie Yao.
Grand P na Eudoxie basanzwe bafitanye umubano utoroshye aho bakundana, bagatandukana bakongera bagakundana,gusa bamaranye igihe kinini.
Muri Werurwe 2022, uyu muhanzi ufite uburwayi budasanzwe bw’ingingo bwitwa progeria, yahisemo gushyira ku rundi rwego umubano we n’uyu Eudoxie Yao, maze amusaba kuri televiziyo ko yazamubera umugore.
Mu kiganiro cya Live, yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko babana undi aramubwira ati’YEGO’.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *