skol
fortebet

Huddah Monroe yibasiye cyane Tiwa Savage uherutse kuvuga ko yifuza umugabo w’umukene

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushabitsi ukomeye akaba na kizigenza mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, Huddah Monroe yibasiye bikomeye umuhanzi wo muri Nigeria Tiwa Savage amuziza amagambo aheruka gutangaza ko adashaka umugabo w’umukire kuko nawe afite amafaranga ye.
Ubwo yari muri kimwe mu bitaramo bye, uyu muhanzi w’umuhanga yavuze ko atifuza umugabo utunze amafaranga menshi, kuko nawe ngo ayafite yamufasha kwibeshaho mu buzima ashaka.
Tiwa Savage yabwiye abafana ko atakwihanganira umugabo uwo ari we wese washaka (...)

Sponsored Ad

Umushabitsi ukomeye akaba na kizigenza mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, Huddah Monroe yibasiye bikomeye umuhanzi wo muri Nigeria Tiwa Savage amuziza amagambo aheruka gutangaza ko adashaka umugabo w’umukire kuko nawe afite amafaranga ye.

Ubwo yari muri kimwe mu bitaramo bye, uyu muhanzi w’umuhanga yavuze ko atifuza umugabo utunze amafaranga menshi, kuko nawe ngo ayafite yamufasha kwibeshaho mu buzima ashaka.

Tiwa Savage yabwiye abafana ko atakwihanganira umugabo uwo ari we wese washaka kugenzura ubuzima bwe akoresheje amafaranga ye, ariyo mpamvu yifuza umugabo ukennye ariko bahuje imbaraga.

Uyu mugore yavuze ko umugabo wakwitwara nabi bari kumwe,atajijinganya kumuta kuko ntacyo azaba ashaka kumwungukamo.

Icyakora, Huddah yaje gusebya Tiwa Savage, amushinja ko yabeshye rubanda ku byo kudakunda abagabo bakize.

Nk’uko uyu abivuga, Tiwa Savage yinjije amafaranga menshi kubera gusambana n’abagabo bubatse. Yagaragaje kandi ko umugabo washyize hanze amashusho ya Tiwa Savage ari gutera akabariro ari umwe mu bakire.

Huddah yongeye gusaba Tiwa Savage kureka kwigira umutagatifu kuri interineti kuko imihanda irakuzi

Yagize ati "Nkunda abagore bavugisha ukuri, ariko ntugire inama abagore yo kwishyira hasi ngo ntibashake abagabo bakize kandi warirutse ku bagabo b’abandi ukaryamana nabo bakaguha amafaranga ...

Kandi ntimuvuge ko mfitiye ishyari Tiwa Savage . Lol, kuko nkunda umuziki we nubwo ntacyo unyungura. Ntacyo mbona nk’umugore ufite ibyo nshaka. Sinshaka kubaho imyaka runaka niruka ku mihanda nyeganyeza umubiri kugeza wangiritse."

Huddah Monroe ari kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi w’umunya Tanzania w’umukire witwa Juma Jux mu gihe Tiwa Savage nta rukundo ruzwi arimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa