skol

Ibihugu 10 bisurwa na ba mukerarugendo benshi kurusha ibindi ku isi [URUTONDE]

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Ku isi yose,ibihugu byinjiriza akayabo mu bukerarugendo ariko hari ibifite ibyiza nyaburanga bikurura benshi ku isi bigatuma bajya kubireba.

Hari ibyiza nyaburanga bitakwirengagizwa nka Tour Eiffel mu Bufaransa,Taj Mahal mu Buhinde,Pyramids zo mu Misiri,Urukuta rw’Ubushinwa,Cristo Redentor yo mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil,amapariki atandukanye,amahoteli,ibibuga by’imikino,n’ibindi.

Igihugu kimaze imyaka isaga 30 gifite umwanya wa mbere mu gukurura ba mukerarugendo benshi ku isi ndetse cyahize ibindi mu mwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu n’Ubufaransa.

Gifite ibyiza nyaburanga nka Eiffel tower,amaresitora meza menshi,Musée du Louvre, Palace of Versailles,Notre-Dame cathedral, Côte d’Azur, Disneyland Paris.

Umujyi wa Paris ni nawo ukurura ba mukerarugendo benshi mu Burayi kuko buri mwaka wakira impuzandengo y’abasaga miliyoni 38.

Igihugu cya kabiri cyakira ba mukerarugendo benshi ku isi ni Espagne kuko nacyo gifite ibyiza nyaburanga byinshi nka Sagrada Familia cathedral n’ibindi byiza byinshi i Barcelona,Guggenheim museum,Alhambra and Generalife Gardens,aquarium nini i Burayi (the lily-shaped L’Oceanogràfic),Gran Canaria, La Rambla ya Barcelona.

Spain kandi niyo ifite ikirunga cya El Teide abantu bajya kurira na Parque Nacional del Teide iba i Tenerife.

Ubwongereza nabwo bukurura ba mukerarugendo by’umwihariko Umujyi wa London ufite ibyiza bitandukanye.Ibikurura benshi muri iki gihugu ni nka Big Ben, Westminster Abbey, Buckingham Palace, and the British Museum.

Reba Ibihugu bisurwa cyane ku isi n’aba mukerarugendo byakira buri mwaka

1.France: 89.4M
2.Spain: 83.7M
3.United States: 79.3M
4.China: 65.7M
5.Italy: 64.5M
6.Turkey: 51.2M
7.Mexico: 45M
8.Thailand: 39.8M
9.Germany: 39.6M
10.United Kingdom: 39.4M

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa