Umunyamakurukazi w’imikino kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse n’umukunzi we, Festus Jean Bertrand Kwizera, batanze integuza y’ubukwe bwabo buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.
Ibirori byo kumwambika impeta byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 kuri Kigali Convention Center.Uwimana yagize ati "Navuze Yego."
Kuri ubu, bombi bemeje ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.
Uwimana Clarisse amenyerewe cyane mu kiganiro B-Wire kigaruka ku makuru y’ibyamamare kuri B&B FM- Umwezi ndetse na Sports Plateau.
Uwimana yakoreye ibitangazamakuru birimo City Radio, Contact FM,Inkoramutima na Flash FM.
Uwimana yagiye avugwa mu rukundo n’abantu benshi barimo abanyamakuru bagenzi be ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru gusa ntiyigeze atangaza ku mugaragaro umukunzi we kugeza ubu ubwo yambikwaga impeta na Bertrand.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN