Inama y’Umuryango wa Jay Polly yasubije abo babyaranye bifuzaga kuzungura ibye
Yanditswe: Monday 05, Sep 2022
Inama y’umuryango wa Jay Polly yatumiwemo abagore babyaranye (Fifi na Sharifa) ku izungura, yagaragarijwemo ko nta mitungo izwi nyakwigendera yasize kuko yapfuye bitunguranye ntawe ayibwiye, ikaba igomba gushakishwa mbere yo gutekereza kuyizungura.
Kuwa 02 Nzeri 2022,ubwo habaye umuhango wo kwibuka Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly witabiriwe n’umuryango we,inshuti ze n’abafana.
Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yasabye abari aho ndetse n’abandi bose kuhagera (…)
Inama y’umuryango wa Jay Polly yatumiwemo abagore babyaranye (Fifi na Sharifa) ku izungura, yagaragarijwemo ko nta mitungo izwi nyakwigendera yasize kuko yapfuye bitunguranye ntawe ayibwiye, ikaba igomba gushakishwa mbere yo gutekereza kuyizungura.
Kuwa 02 Nzeri 2022,ubwo habaye umuhango wo kwibuka Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly witabiriwe n’umuryango we,inshuti ze n’abafana.
Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yasabye abari aho ndetse n’abandi bose kuhagera babanye n’umugabo we, kuba hafi abana yasize akazaterwa ishema no kubona bageze ayo yifuzaga.
Ati “Hashize umwaka Jay Polly atashye, ntabwo byaba bishimishije kubona abana be babayeho nabi, yabasigiye abavandimwe n’inshuti, yego hari umushinga dufite wafasha aba bana, ndabasabye mube hafi aba bana nabo bazibuke ko Se yabanye n’abantu koko.“
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *