skol
fortebet

Kim Kardashian yafashe umwanzuro ukomeye mu rwego rwo guhemukira Kanye West wari umugabo we

Yanditswe: Wednesday 19, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Sun kiratangaza ko Kim Kardashian yahaye akazi itsinda rishya ry’abashinzwe umutekano kugira ngo babuze Kanye West kwinjira mu nzu ye ya miliyoni 60 z’amadolari no kumubuza kwangiza urukundo rwe na Pete Davidson.
Kim ufite imyaka 41, wasabye ubutane muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka irindwi ashyingiranywe na Kanye West, mu byumweru bishize yagiye ahangana n’uyu wahoze ari umugabo we.
Ubu, ibintu hagati y’aba bombi bisa nkaho byagenze nabi nyuma y’uko Kanye w’imyaka 44 avuga (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Sun kiratangaza ko Kim Kardashian yahaye akazi itsinda rishya ry’abashinzwe umutekano kugira ngo babuze Kanye West kwinjira mu nzu ye ya miliyoni 60 z’amadolari no kumubuza kwangiza urukundo rwe na Pete Davidson.

Kim ufite imyaka 41, wasabye ubutane muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka irindwi ashyingiranywe na Kanye West, mu byumweru bishize yagiye ahangana n’uyu wahoze ari umugabo we.

Ubu, ibintu hagati y’aba bombi bisa nkaho byagenze nabi nyuma y’uko Kanye w’imyaka 44 avuga ko yabujijwe kwinjira mu rugo rwe.

Ubwo yagaragaraga muri Hollywood Unlocked, Kanye yavuze ko yinjiye mu rugo kugira ngo amarane igihe n’umukobwa we North w’imyaka 8,ariko abashinzwe umutekano baramuhagaritse.

Iminsi mike mbere yaho, uyu muraperi yibasiye umugabo mushya wa Kim, Pete Davidson, mu ndirimbo ye nshya Eazy.

Amakuru avuga ko Kim ubu ahangayikishijwe n’uko ibintu bishobora gukomera.

Umwe mu bahaye amakuru The Sun yagize ati: "Kanye ntabwo yigeze yemererwa kwinjira mu nzu byoroshye kuva batandukana. Ibyo birasobanutse neza kandi byumvikanyweho mu magambo.

"Ntashobora kwinjira hariya. Yasinyiye inzu arayimuha kandi Kim yamwishuye amafaranga.

"Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kujyamo. Ubu yahisemo [Kanye] kubigira intambara ku karubanda - kandi yongeye kubishyiramo abana.

"Nta kuntu Kim yari kureka Kanye ngo asubire mu nzu, kandi nta na rimwe byigeze bibaho kuva umunsi yahavuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa