skol

Kenya: Umusaza amaze imyaka myinshi aba mu buvumo nyuma yo kwirukanwa mu butaka bwe na Leta

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2021

Umusaza ukomoka muri Kenya, w’imyaka 70 asigaye aba mu buvumo nyuma y’aho umuryango we wirukanwe ku gahato mu isambu yabo yari ahitwa Kaboywo i Saboti, aho bari batuye.


Kasireen Tumwa n’umuryango we birukanwe mu isambu yabo ihita ihindurwa ishyamba byatumye uyu musaza ajya kwibera mu Buvumo.

Umuryango we wimukiye i Roromwet muri Mt Elgon ariko nyuma yo kumara igihe gito, bongeye kwirukanwa hamwe n’indi miryango 18 muri 1987 na leta.

Tumwa yari yarashatse kandi yari atangiye gushinga urugo igihe uku kwirukanwa kwabaga. Umugore we yaramutaye kubera ko ikibazo cyo kwirukanwa ku butaka bwe cyamuremereye.

Yahise yimuka abona ubuvumo muri Mt Elgon yiyubakira inzu, yitaruye isi yose n’umuryango we.

Umuryango we uvuga ko wamushakishije ariko ntibamubona. Hashize imyaka myinshi abantu babaga hafi yubwo buvumo babona uyu mugabo agenda akagaruka buri munsi ariko ntibamenye aho atuye.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo rimwe na rimwe yabasabaga ibiryo ndetse ngo amagambo yamuvugwagaho yageze ku muryango we

Umuryango we ukimara kumenya aho aherereye wagerageje kumwegera umusaba kugaruka mu rugo ariko yarabyanze. Bagerageje kumwinginga cyane ariko umusaza yanze gusubira mu rugo

Mubyara we, Francis Sakong yagize ati: "Twamenye gusa ko ari muzima nyuma y’imyaka itandatu. Twabonye amakuru tuyakuye ku bantu babaga hafi yubwo buvumo. Mu mizo ya mbere, twumvaga ari ibinyoma ariko twagombaga kubikurikirana.”

Abavandimwe be bavuga ko arakara cyane akanga no kuvuga iyo bamwegereye bakamubwira ibyo gutaha.

Nk’uko mubyara wa Tumwa abitangaza, nyuma guverinoma yahaye hegitari zirindwi buri muryango wirukanwe muri gahunda ya Reina Settlement Scheme ariko Tumwa yarabuze kubera ko yabaga mu buvumo.

Tumwa yanze gusubira mu rugo ahubwo amenyesha umuryango we ko bagomba kuzamushyingura hafi y’ubu buvumo ubwo azaba yapfuye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

The Ben na Pamella basohokanye mu birwa bya Maldives

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa...
15 October 2021 0

Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye...

Umugabo witwa Muhire Jean Claude,ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko...
13 October 2021 0

Ntibisanzwe!!! Mu myaka 5 bamaze kubyarana abana 6 [AMAFOTO]

Umugore yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ukuntu amaze kwibaruka impanga...
9 October 2021 0

Umukecuru n’umusaza bakundanye bacyigana muri kaminuza bahuye nyuma y’imyaka...

Umugabo n’umugore batandukanye ku ruhu,bakundanye rwihishwa bacyiga muri...
8 October 2021 0

Kenya: Umusaza amaze imyaka myinshi aba mu buvumo nyuma yo kwirukanwa mu...

Umusaza ukomoka muri Kenya, w’imyaka 70 asigaye aba mu buvumo nyuma y’aho...
7 October 2021 0

Ya ngagi yakunzwe cyane ku isi kubera ukuntu yari izi kwifotoza yapfuye...

Ingagi yo mu birunga yari imfubyi yitwa,Ndakasi,yaciye ibintu ku isi ubwo...
6 October 2021 0