skol
fortebet

Kevin de Bruyne yahishuye ukuntu yahuye mu buryo butangaje n’umugore we

Yanditswe: Friday 18, Jun 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi Kevin de Bruyne ukinira ikipe ya Manchester City n’Ububiligi yahishuye uburyo yahuye mu buryo butangaje n’umugore we bamaze kubyarana abana 3 nyuma yo gushyingiranwa muri 2017.

Sponsored Ad

De Bruyne ni umwe mu bakinnyi bahinduye ubukombe ikipe ya City kuko amaze kuyihesha ibikombe bitandukanye birimo Premier League zirenze imwe, ibikombe 5 bya League Cup na FA Cup.

Nubwo De Bruyne amaze kugera kuri byinshi mu mupira w’amaguru,yavuze ko intsinzi yose yagezeho ayikesha umugore we, Michele De Bruyne.

De Bruyne yahishuye ko inkuru ye y’urukundo n’umugore we w’imyaka 27 yatangiye ubwo yari yaratijwe muri Werder Bremen.

Yavuze ko uyu mukunzi we Michele yakunze ubutumwa yari yashyize kuri Twitter hanyuma inshuti ye irabibona.

Yandika muri The Players’ Tribune, De Bruyne yagize ati “Umugore wanjye yamfashije gutera imbere mu buryo ntigeze mvuga cyane.Iyi n’inkuru inteye isoni zo gutangaza ariko nkuko nabibasezeranyije reka mbivuge.

Byatangiriye ku butumwa nashyize kuri Twitter.Icyo gihe nari mfite abankurikira bake kubera ko nari mu ntizanyo muri Werder Bremen.Nashyize kuri Twitter ibijyanye n’umukino n’ibindi hanyuma uwo mukobwa mwiza arabikunda.

Nta mukunzi nari mfite icyo gihe hanyuma inshuti yanjye irabibona.Yahise ambwira ati “Biragaragara ko ari umukobwa mwiza,ugomba kumwoherereza ubutumwa.

Nahise mubwira nti “oya,oya,oya.Abantu ntabwo bankunda,ntabwo banyumva.Ntabwo ari bunsubize.Yahise anyambura telefoni ahita atangira kwandika ubutumwa.Yanyeretse ubutumwa arangije arambwira ati “Mwohereze?”.

Ndamushimira ko yabwohereje umukobwa akansubiza.Twaje kumenyana cyane,tugenda twoherezanya ubutumwa amezi menshi.Biranyorohera cyane iyo nshaka kumenya umuntu,kuva ubwo nahise mera neza.

Byari ibintu byiza cyane.Yahinduye ubuzima bwanjye mu nzira zose.Mbabwije ukuri,sinzi ko hari ikintu nari gushobora gukora ntamufite.

De Bruyne na Michele batangiye gukundana muri 2014,baza kubyarana umwana wabo wa mbere w’umuhungu Mason Milian De Bruyne, muri 2016.Babyaye uwa kabiri witwa Rome De Bruyne, muri 2018 hanyuma umukobwa wabo,Suri De Bruyne, avuka 2020.Bashyingiranwe muri 2017 mu Butaliyani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa