skol
fortebet

Ya magare azajya akoreshwa n’abantu mu gutembera Kigali yatangiye gukoreshwa

Yanditswe: Friday 10, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa ry’amagare ya "Guraride" azajya afasha abantu gutembera hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse bamwe batangira kuyakoresha harimo n’umukobwa waritwaye yambaye inkweto ndende, ‘High heels’.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwishimira umushinga wo gutwara amagare yo gutemberaho uzwi nka GuraRide kuko uzafasha Abanyakigali gukora siporo, kubungabunga ibidukikikije no koroshya gutwara abantu n’ibintu udasize no kugabanya (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa ry’amagare ya "Guraride" azajya afasha abantu gutembera hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse bamwe batangira kuyakoresha harimo n’umukobwa waritwaye yambaye inkweto ndende, ‘High heels’.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwishimira umushinga wo gutwara amagare yo gutemberaho uzwi nka GuraRide kuko uzafasha Abanyakigali gukora siporo, kubungabunga ibidukikikije no koroshya gutwara abantu n’ibintu udasize no kugabanya ibibazo biterwa n’imyuka isohorwa n’ibinyabiziga igahumanya ikirere.

Ni umushinga watangijwe ku mugaragaro mu mujyi wa Kigali na Minisitiri w’ibikorwa remeze Amb Claver Gatete , yizeza abawutangije ko leta y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga kugira ngo bakomeza bafashe Abanyarwanda gutembera Kigali nta mususu.

Abazajya bakenera gukoresha amagare bagomba kuba bafite ‘application ya ‘Guraride’ muri Telefone zabo ndetse bitwaze n’ibyangombwa birimo indangamuntu kuko kuri buri sitasiyo hazajya haba hari umukozi wa Guraride ushinzwe kubandika, kubayobora no kubasobanurira imikoreshereze y’igare.

Ku ikubitiro hatangijwe amagare 80 ari kuri sitasiyo 12 zitandukanye rwagati mu mujyi ndetse no ku muhanda wa Remera-Controle Technique-Kimironko, aho biteganyijwe ko azagenda yongerwa, cyane ko atenyeranyirizwa mu Rwanda.

Byitezwe ko aya magare kuyatemberaho bizaba ari ubuntu mu gihe cy’amezi abiri nyuma hagashyirwaho igiciro kubazaba bayakeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa