skol
fortebet

Kimenyi Yves yabwiye amagambo akomeye umukunzi we Muyango wamubyariye umuhungu

Yanditswe: Friday 03, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu "Amavubi",Kimenyi Yves ari mu byishimo byinshi byo kuba we n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine baheuka kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Sponsored Ad

Ku wa 29 Kanama 2021 nibwo Kimenyi Yves na Muyango Claudine bibarutse imfura yabo y’umuhungu nyuma y’imyaka 2 bakundana urukundo rutomoye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muyango yashyizeho amafoto yo mu bihe bye atwite, avuga ko azabikumbura.

Ati "Nzakumbura buri bihe nagize ntwite. Kimenyi Yves warakoze cyane papa KMY ndagukunda."

Kimenyi Yves akaba yaje kuvuga kuri iyo post, aho yamusezeranyije ko we n’umuhungu we bazamukunda iteka.

Ati "Warakoze cyane kuzana umuhungu mwiza gutya ndakwishimiye cyane, kandi njyewe na bebe tuzagukunda cyane ndetse Imana yacu ikomeze ibihagararemo neza."

Kimenyi na Muyango bise umwana wabo w’umuhungu "Kimenyi Miguel Yanis"nyuma yo kuvuka.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo binyuze mu mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y’urukundo n’uyu mukunzi we, Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.



Kimenyi Yves na Muyango Claudine bise umwana wabo Kimenyi Miguel Yanis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa