skol
fortebet

Malala wakoze amateka yo kwegukana igihembo cy’amahoro Nobel akiri muto,yashyingiwe

Yanditswe: Wednesday 10, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Malala Yousafzai wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel "yashyingiranwe" n’umukunzi we mu birori bya kisilamu byabereye i Birmingham mu Bwongereza.
We na Asser Malik bakoze uyu muhango witwa nikkah, aho umukwe n’umugeni we bemera ko bashyingiwe.
Malala ubu w’imyaka 24 yatangaje ko uyu ari "umunsi w’agaciro" mu buzima bwe.
Uyu mukobwa wo muri Pakistan yabonye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y’uko mu 2012 arashwe n’Abatalibani agakomereka bikomeye mu mutwe.
Kuwa kabiri, yanditse kuri Twitter (...)

Sponsored Ad

Malala Yousafzai wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel "yashyingiranwe" n’umukunzi we mu birori bya kisilamu byabereye i Birmingham mu Bwongereza.

We na Asser Malik bakoze uyu muhango witwa nikkah, aho umukwe n’umugeni we bemera ko bashyingiwe.

Malala ubu w’imyaka 24 yatangaje ko uyu ari "umunsi w’agaciro" mu buzima bwe.

Uyu mukobwa wo muri Pakistan yabonye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y’uko mu 2012 arashwe n’Abatalibani agakomereka bikomeye mu mutwe.

Kuwa kabiri, yanditse kuri Twitter ati: "Njyewe na Asser twiyemeje kubana ubuzima bwose", avuga ko bakoze "umuhango muto wa nikkah hamwe n’umuryango".

Yongeraho ati: "Twishimiye cyane kugendana mu rugendo ruri imbere".

Ubwo yari afite imyaka 15, Malala yibasiwe n’Abataliban kubera kuvuga aharanira uburenganzira bwo kwiga ku bakobwa.

Yarokotse igitero, aho umurwanyi w’Abataliban yinjiye mu modoka (bus) yamujyanaga ku ishuri iwabo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba maze akarasa, agakomeretsa Malala n’inshuti ze ebyiri.

Nyuma yo gukira ibikomere yagize, we n’umuryango we bimukiye i Birmingham, aho nyuma yise ko ari iwab ha kabiri.

Ku myaka 17, yabaye umuntu wa mbere ukuri muto wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Yakomeje amashuri yiga muri kaminuza ya Oxford, kandi akomeza kuba impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bwa muntu.

Kuva yarangiza kaminuza, Malala yaharaniye ubufasha bukwiriye ku mpunzi zo muri Afghanistan, yasinye amasezerano na Apple TV+ yo gukora inkuru mbarankuru (documentaries) ndetse yabonetse ku rupapuro rw’ibanze rwa British Vogue, anakomeza guharanira uburenganzira bw’uburezi ku bakobwa.

Nubwo nikkah atari umuhango wemewe n’amategeko, niyo ntambwe ya mbere yo gushyingirwa mu idini ya Islam.

Umuhango ukurikiraho akenshi ubera mu muhezo, kandi Malala ntiyavuze niba barakoze gushyingirwa kugenwa n’amategeko mu Bwongereza.

Mbere, Malala yari yaragiye avuga ibintu bibi abona mu gushyingirwa.

Mu kiganiro na Vogue mu kwezi kwa karindwi, yagize ati: "Kugeza n’ubu sinumva impamvu abantu bashyingirwa."

Yongeyeho ati: "Niba ushaka kugira umuntu mu buzima bwawe, kuki ugomba gusinya impapuro zo gushyingirwa, kuki bitaba gusa kwiyumvikanira?"

"Mama aba avuga ati....’Ntukavuge ibintu nk’ibyo! Ugomba gushyingirwa, gushyingirwa ni byiza’."

Amakuru y’ibirori bye yishimiwe n’abantu ibihumbi bibarirwa muri za mirongo ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamwifuriza urugo ruhire.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa