skol
fortebet

Mayaka wasusurukije Kigali mu kwerekana imipira na Filimi yatabarutse

Yanditswe: Saturday 08, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza witwa Emmanuel Mayaka wamenyekanye i Kigali (mu Biryogo) mu kwerekana sinema n’imikino y’i Burayi ndetse akaba yarashinze Ikipe y’Amagare ya Cine ElMay , yitabye Imana ku wa Gatanu azize uburwayi.
Mayaka yari amaze iminsi arwaye ndetse Umuyobozi wa Cine Elmay, Karambizi Rabbini Hamin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yaguye i Kigali.
Ati “Yari amaze iminsi arwaye, arwariye hano i Kigali. Inkuru twayakiriye saa Tatu n’igice. Ni agahinda, ni akababaro. Yari amaze iminsi yari avuye muri (...)

Sponsored Ad

Umusaza witwa Emmanuel Mayaka wamenyekanye i Kigali (mu Biryogo) mu kwerekana sinema n’imikino y’i Burayi ndetse akaba yarashinze Ikipe y’Amagare ya Cine ElMay , yitabye Imana ku wa Gatanu azize uburwayi.

Mayaka yari amaze iminsi arwaye ndetse Umuyobozi wa Cine Elmay, Karambizi Rabbini Hamin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yaguye i Kigali.

Ati “Yari amaze iminsi arwaye, arwariye hano i Kigali. Inkuru twayakiriye saa Tatu n’igice. Ni agahinda, ni akababaro. Yari amaze iminsi yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yivuze.”

Benshi mu bakunzi b’imikino na sinema i Kigali by’umwihariko mu Biryogo, bakundaga kurebera filime n’imipira aho yakoreraga, hazwi nko “Kwa Mayaka”.

Cine Elmay yashinzwe mu myaka 1980, ni yo kipe ya mbere y’umukino w’amagare yashinzwe mu Rwanda ndetse izindi zashinzwe nyuma yayo ziyifatiyeho urugero.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) na ryo ryigeze gukorera kwa Mayaka mu myaka ya kera.

Umuhungu wa Mayaka, Felekesi Mayaka, asanzwe akina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa