skol

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo wanjye

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo wanjye tumaze kubyarana inshuro eshatu ariko igikorwa cyo gutera akabariro ntajya agiha agaciro.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 utifuje ko amazina ye atangazwa aragisha inama kubyo yakora yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga rwa Umuryango.rw aho afite ikibazo cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore avuga ko ashoboye akazi none akaba agiye kumwibagiza umugabo we.

Mu gutangira atubwira uko byagenze uyu mugore yagize ati

“ Ubundi ubusanzwe umugabo wanjye tumaze kubyarana abana 3 afite imyaka 42 ariko kuva twatangira kubana sindabona na rimwe aha agaciro cyane igikorwa cyo gutera akabariro, afite akazi akora ku buryo ataha nka saa tatu z’ijoro yananiwe agatinzwa no gufata amafunguro ubundi agahita yiryamira.

Umugabo wanjye nta munsi n’umwe ajya yiha wo kuruhuka ahora mu kazi, n’iyo duteye akabariro ni nko kubipa( agahe gato) ubundi agahita agwa agacuho kubera umunaniro avana mu kazi, Mpora nifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngashira ipfa ariko narabibuze kandi mfite umugabo. Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango.

Nyirabayazana rero ni umusore duheruka kuryamana kubera numvaga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina nkayihaga, Uwo musore yabinkoreye neza ku buryo byanteye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi, naratashye mu rugo nkajya nisekesha ubusa ku buryo abo tubana bambazaga icyo ndi guseka nkakibura nyamara ibitekerezo byanjye byari byibereye ku bihe byiza nagiranye n’uwo musore.

Uwo musore tujya kuryamana natekerezaga ko ari rimwe risa bitazongera kubaho, nyamara kugeza ubu tumaze kuryamana inshuro 4, kandi rwose ampora mu ntekerezo ku buryo kumwibagirwa byananiye,buri gihe nsigaye numva najya kumwirebera akandyohereza, umugabo wanjye nawe akomeje kumbaza impamvu asigaye abona mfite akanyamuneza nkabura icyo musubiza.

Ndi kwibaza uko bizagenda umugabo wanjye nabimenya, nonese nemere ngume hamwe njye nkomeza nifuze gutera akabariro mfite umugabo ? uwo musore nerure muhakanire kandi ankemurira ikibazo umugabo atankemurira? Nayobewe icyo nakora mungire inama”.

Mugire Inama ubinyujije muri Comments (ibitekerezo)

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 utifuje ko amazina ye atangazwa aragisha inama kubyo yakora yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga rwa Umuryango.rw aho afite ikibazo cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore avuga ko ashoboye akazi none akaba agiye kumwibagiza umugabo we.

Ibitekerezo

  • Umugore ni uwugabo umwe uruwanje na kwirukana

    Ndabasuhuje nkunda ikinyamakuru umuryango inama nagira uwo mu mama ibyo bintu akora sibyiza ahubwo yazicarana numugabo bakaganira kukibazo gihari bakagishakira igisubizo naho iyo nzira yahisemo ayikomeje yazamubyarira ibyo amaso ye atigeze abona nibyo amatwi ye atigeze yumva, murakoze

    Uyu mugore yegere Imana, ayisabe imbabazi ndetse n’umutima wo kunyurwa n’uwo yamugeneye. Ubu se imyaka yamaze atarashaka uwo mugabo we ni ingahe? Yabaye iki se? Adasambanye n’uwo muhungu yaba iki? Namugira inama yo kunyurwa n’ibyo afite, kuko aho bukera azanifuza gutura muri UTC kandi atari iye. Nave kuri iyo nkorabusa y’umusore, yiyubakire urugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa