skol
fortebet

Menya amakosa umuntu ashobora gukora akibyuka akirirwana umunabi

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hari abantu babyuka ugasanga bafite umushiha kandi nabo ubwabo batazi aho waturutse nta n’ikibazo bafite.Ubushakashatsi bwerekanye ko akenshi ibi biterwa n’amakosa dukora buri gitondo kandi bamwe bakayakora batayazi.

Sponsored Ad

Hari amwe mu makosa ushobora kwirinda buri gitondo bigatuma wirirwana akanyamuneza, kuko ibyishimo, guseka aribyo soko yo kuramba no no kugera ku munezero w’ubuzima tubayemo.

1. Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse

Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

2. Gukangurwa n’inzogera, isaha( reveille)

Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe nuko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

3. Kudakora imyitozo ngororamubiri

Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y’umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

4. Kuguma mu kizima bwacyeye

Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugirango urumuri rw’umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

5. Kwihutira kubyukira ku byuma by’ikoranabuhanga

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi bitewe n’umuvuduko w’iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri wacu. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y’akazi ukiva mu buriri. Ahubwo ubu bushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri.

6. Kubyuka utekereza ibibazo ufite

Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu yabyutse yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.

7. Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa , amazi arimo indimu n’ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y’iminota mirongo ine nyuma y’uko bafata iryo funguro.

8. Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi

Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n’iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

9. Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi

Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y’umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y’umunsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa