skol
fortebet

Menya bimwe mu biribwa bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu abyara impanga

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bizwi ko urubyaro cyangwa se abana umuntu abyara abahabwa n’Imana ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko rimwe na rimwe umuntu ashobora kugira uruhare mu bana abyara nkuko bizwi ko umuntu agira uruhare kugirango abyare umwana ufite ibiro byinshi cyangwa se usa neza ashobora no kugira uruhare mu kuba yabyara impanga bitavuye ku ruhererekane rw’umuryango ahubwo bitewe nibyo arya.

Sponsored Ad

Hari abantu benshi batinya kuba babyara impanga kubera kumva ko bigoye kuzirera ariko hari nabandi bazikunda kuburyo bumva ko bakora buri kimwe kugirango bazibone, nkuko urubuga https://supersparents.fr rubisobanura hari bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu yabyara impanga.

1. Ibikoro

Ku rubuga https://parenting.firstcry.com, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bwoko bwitwa ‘Yoruba’ bwo muri Nigeria, bigaragara ko ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, nyuma biza kugaragara ko biterwa n’uko barya ibikoro byinshi. Ibikoro ni isoko ikomeye y’ibyitwa ‘progesterone’ na ‘phytoestrogens’, bigira uruhare mu gushya kw’intanga z’umugore, niyo mpamvu byemejwe ko impamvu ituma ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, ari uko indyo yabo iba yiganjemo ibikoro.

2.Ibijumba

Ibijumba byifitemo imisemburo ijya kumera nka ‘œstrogènes’cyangwa se ikitwa ‘Insuline like Growth Factor (IGF)’, uwo musemburo utuma intanga z’umugore zikura vuba, ugira n’uruhare mu mikorere y’ukwezi k’umugore.

Ibyo ngo binagaragazwa n’uko mu bihugu by’Afurika bifite abaturage bakunda kurya ibijumba haba umubare munini w’ababyeyi babyara impanga kurusha mu bihugu bidakunda kurya ibijumba.

3. Umuzi w’ikimera kitwa ‘Maca’

Icyo kimera gifasha abagabo ndetse n’abagore bafite ibibazo bijyanye n’uburumbuke. Ikindi umuzi w’ikimera cya maca ukoreshwa n’ababyeyi bifuza gusama inda z’impanga kuko wongera uburumbuke. Umuzi wa wacyo ushobora kuribwa ari mubisi, wumishije cyangwa se ugakoreshwa ari ifu.

4. Ibikomoka ku mata

Amata n’ibiyakomokaho nabyo ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma umubyeyi yasama impanga, kuko nayo kimwe n’ibijumba yigiramo umusemburo wa ‘Insuline like Growth Factor (IGF)’ wongera amahirwe yo kubyara impanga, kuko wihutisha gukura cyangwa guhisha kw’intanga z’umugore.

5. Vitamine B9

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore babura za vitamine, baba bafite amahirwe makeya yo kubyara impanga ugereranyije n’abandi. Bityo rero ngo gufata vitamine B9 (acide folique) mbere yo gusama byakongerera umuntu amahirwe yo kubyara impanga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kandi nubwo hari ibyo biribwa bivugwaho kuba byakongera amahirwe yo kubyara impanga, hari n’ibindi byongera amahirwe yo kubyara impanga muri ibyo harimo uruhererekane rwo mu muryango.

6. Uruhererekane rwo mu muryango (hérédité)

Kuba umuntu uvuka mu muryango urimo impanga aba afite amahirwe yo kuzibyara nawe. Umugore uvuka ari impanga, aba afite 95 % by’amahirwe yo kuzibyara nawe.

7. Ikigero cy’umubyeyi cyangwa se imyaka afite

Uko umubyeyi agenda azamuka mu myaka ni ko mu mubiri we hakorwa imisemburo myinshi ituma intanga ze zishya cyangwa se zikura vuba, ibyo bikaba byatuma abyara impanga.

8. Umubare w’imbyaro

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko umugore abyara abana benshi, ni ko bimwongerera amahirwe yo kubyara impanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa