skol
fortebet

Menya ibintu 3 utari uzi ushyira mu maso bikangiza uruhu rwawe

Yanditswe: Saturday 25, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hari ibintu usanga abantu barishyiriyeho bavuga ko bituma umuntu akira ibiheri no kugira uruhu rwiza ndetse bigakwira mu bantu bakabifata nk’ukuri kandi ataribyo. Ibyo bintu akenshi iyo bishyizwe ruhu rwo mu maso ushobora gukira ariko ukiteza ibindi bibazo.

Sponsored Ad

Umuti wo koza amenyo

Usanga abantu bamwe iyo barwaye ibiheri bashyiraho umuti wo koza amenyo ngo bikire cyane cyane ku biheri binini. Kuri bamwe birakira bikanuma vuba ariko kuko umuti woza amaenyo utagewe gukoreshwa ku ruhu, haba harimo ibiwugize byinshi uruhu rudashobora kwihanganira.

Niho uzasanga nyunma yo gukira ibiheri uruhu rwumirana cyane. Ni ingenzi rero gukoresha uburyo burndi nko gukubaho tungurusmu kurusha kwimenyereza ko uzajya wisiga umuti wagenewe koza amenyo.

Amazi ashyushye

Ubusanzwe ku mubiri amazi ashyushye ni meza kuko atuma imitsi ikora neza n’umuntu akumva aruhutse neza. Gusa ku ruhu rwo mu maso ho aya mazi ashobora kukwangiza kuko yatuma uruhu rubura amazi rukumirana. Ibyo bitandukanye no kwiyuka ukoresheje amazi ashyushye kuko byo bizibura utwenge tw’uruhu.

Amavuta yagenewe gusigwa ahandi

Abantu bamwe bafata amavuta yagenwe kwisiga ahandi ku ruhu nko ku mubiri usanzwe no mu mutwe bakayakoresha no mu maso. Mu maso yagomba kugira amavuta yaho yihariye ajyanye n’imiterere y’uruhu rwaho. Si byiza kuba wafata amavuta yagenwe koroshya intoki n’ibirenge ngo uyasige mu maso ushaka ko naho horoha. Uruhu rwo ku birenge ruba rutandukanye cyane n’uwo mu maso. Ntabwo rero bigamba gukoresha amavuta amwe mu gukemura ikibazo runaka.

Ibi bintu bitatu usanga abenshi babyibeshyaho bakab ababikoresha mu kwivura ibibazo bafite ku ruhu rwo mu maso. Kuri bamwe bashobor ano gukira ariko bikaba byateza izindi ngaruka ku ruhu. Ni ingenzi rero kwitonder aibintu bakubwiye ng nawe wumve ko uzahita ubisiga mu maso.

Refe:www.fyola.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa