skol
fortebet

Miss Bahati Grace yashyingiranwe n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009 yaraye akoze ubukwe n’umukunzi we Pacifique Murekezi
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021,ahitwa Double Tree by Hilton muri Leta ya Virginia muri Amerika.
Byitabiriwe n’abarimo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, bose bafite amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda mu myaka itandukanye.
Hari kandi Murekezi Olivier mukuru wa Murekezi Pacifique warushinze na Bahati Grace, uzwi (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009 yaraye akoze ubukwe n’umukunzi we Pacifique Murekezi

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021,ahitwa Double Tree by Hilton muri Leta ya Virginia muri Amerika.

Byitabiriwe n’abarimo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, bose bafite amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda mu myaka itandukanye.

Hari kandi Murekezi Olivier mukuru wa Murekezi Pacifique warushinze na Bahati Grace, uzwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi wa Volleyball wakanyujijeho mu myaka ishize; Ally Soudy na Murenzi Kamatali benshi bazi nka MC Nzi, The Ben , Meddy n’abandi.

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana.

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko ari. Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n’abantu, imyitwarire ye n’ibindi.

Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.

Mu ntangiro za 2019 nibwo Bahati yashimangiye ko ari mu bantu bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy warushinze na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa