skol
fortebet

Miss Nishimwe Naomie n’abo mu muryango we babatijwe

Yanditswe: Sunday 27, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie n’umuryango we babatijwe mu mazi menshi mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignone Kabera.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu muryango wabatijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022.
Miss Naomie yabatijwe we na se n’abavandimwe be bane ndetse na nyirasenge bashimye Imana kuba bateye iyi ntabwe.
Mu ijambo rye yavuze ko yari yaratinye kubatizwa kubera amazi menshi yari yamuteye ubwoba ariko ashima Imana yamushoboje (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie n’umuryango we babatijwe mu mazi menshi mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignone Kabera.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu muryango wabatijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022.

Miss Naomie yabatijwe we na se n’abavandimwe be bane ndetse na nyirasenge bashimye Imana kuba bateye iyi ntabwe.

Mu ijambo rye yavuze ko yari yaratinye kubatizwa kubera amazi menshi yari yamuteye ubwoba ariko ashima Imana yamushoboje kuko kubatizwa abifata nk’ikintu gikomeye agezeho.

Ati “Ndashima Imana ko nabatijwe uyu munsi! Kubatizwa benshi bumva ko ari ibintu byoroshye ariko njye numva ari ibintu bikomeye cyane. Ntinya amazi . Twaje kwiga bakajya batubwira ukuntu bazadushyira mu mazi akaturengera nkabwira papa ngo ndashaka kubatizwa ariko kujya mu mazi ni ibintu bitumvikana.”

Yakomeje avuga ko yari yafashe umwanzuro wo kureka kubatizwa ariko ababyeyi baramukomeza.

Abandi bo mu muryango we barimo na se bashimye Imana kuba babatijwe ndetse bashimira nyina kuba yarabababereye ikiraro kibageza muri iri torero.

Miss Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’aba bavandimwe be mu itsinda rizwi nka ‘Mackenzies’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa