skol
fortebet

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Elsie bagejejwe mu rukiko

Yanditswe: Thursday 27, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Akeza Elisie Rutiyomba ni umwana witabye Imana afite imyaka 5 y’amavuko, ndetse inkuru y’urupfu rwe ikaba yaramenyekanye kuwa 14 Mutarama uyu mwaka ariko ivugwaho byinshi bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe ntibumvaga uko uyu mwana yaba yaguye mu Idomoro ya Litiro 200 akarinda apfa kandi ayisumba ndetse ntibatinye no kuvuga ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Sponsored Ad

VIDEO: MUKASE WA AKEZA YAGEJEJWE MURUKIKO

Babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza batawe muri yombi muri uku kwezi turi gusoza, abo ni Mukase wa Akeza witwa Marie-Chantal Mukanzabarushimana ndetse n’umukozi wo mu rugo kwa se witwa Dative Nirere.

Bakaba baratawe muri yombi nyuma y’iperereza ry’ibanze rya RIB ryerekanye ko ’Hari impamvu zituma aba bombi bacyekwa’.


Urupfu rwa Rutiyomba Elisie rwababaje benshi
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya The new times avuga ko none kuwa 27 Mutarama aba bagore babiri baza kwitaba urukiko bwa mbere ku rukiko rwibanze rwa Kicukiro kugira ngo bisobanure ku byo bakurikiranweho.

Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo Marie-Chantal Mukanzabarushimana ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Elsie Akeza Rutiyomba, wasanzwe yapfiriye mu kigega cyo mu rugo aho babaga mu karere ka Kicukiro.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwavuze ko uwo wari mukase w’umwana wapfuye, aramutse arekuwe by’agateganyo byahungabanya benshi bababajwe n’urupfu rwa Akeza.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bwatanze, ni uko icyo cyaha akekwaho gifite uburemere kandi ashobora gutoroka.

Mukanzabarushimana yahakanye icyaha ashinjwa, asaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Ubwo Akeza yasezerwagaho bwa nyuma kuwa 18 Mutarama, Ababyeyi be bumvikanye bavuga ko bizeye ubutabera bw’u Rwanda, Mama we yagize Ati" Akeza yitaba Imana sinari mpari, natashye bambwira ko ari impanuka (Accident), ariko Impanuka ziratandukanye, ishobora kuba impanuka isanzwe cyangwa ari impanuka yatejwe. Rero reka dutegereze Ubutabera."

Akeza Elsie Rutiyomba
Rutiyomba Akeza Elisie, yari yatangiye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ni umwe mu bana bari bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.


Marie-Chantal Mukanzabarushimana, Mukase wa Rutiyomba yagejejwe imbere y’urukiko

Ibitekerezo

  • abobantu icyaha nikibahama bakatirwe 0 nimana niyababarirape!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa