skol
fortebet

Musanze: Visi Meya yasembuye benshi kubera ibyo yakoreye itangazamakuru

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle,yabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru wa Radio&TV Flash aho kumusubiza nyuma yo kumwumva ahita yigendera.
Aya mashusho yagiye hanze yasembuye benshi bamagana uyu muyobozi bibaza icyamuteye gufata iki cyemezo benshi badatinya kwita agasuzuguro cyangwa kwica amategeko nkana.
Madamu Kamanzi yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru imbere ya camera arabanza (...)

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle,yabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru wa Radio&TV Flash aho kumusubiza nyuma yo kumwumva ahita yigendera.

Aya mashusho yagiye hanze yasembuye benshi bamagana uyu muyobozi bibaza icyamuteye gufata iki cyemezo benshi badatinya kwita agasuzuguro cyangwa kwica amategeko nkana.

Madamu Kamanzi yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru imbere ya camera arabanza aracyumva, araruca ararumira, yongera kumusubiriramo, arongera aramwihorera arangije ahita ahindukira arigendera.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamakuru yabajije uyu muyobozi ibyekereye amazu y’abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Murenge wa Shingiro yatangiye gusenyuka ataramara n’umwaka.

Umunyamakuru wabazaga uyu muyobozi ikigiye gukorerwa aba baturage, yagize ati “Muri kuganira ku bibazo bibangamiye umuryango muri rusange.Kugeza ubu hari abaturage bari mu gihirahiro mu murenge wa Shingiro basigajwe inyuma n’amateka hari amazu bubakiwe,nta n’umwaka urashira,yatangiye gusenyuka bamwe bari kurara mu gikoni abandi bari kurara hanze, ngo bayubakishije amatafari atumye ni yo mpamvu yatangiye gusenyuka, murabafasha iki ngo bongere bayasubiremo ko bari bayishimiye?”

Hamaze umwanya uyu munyamakuru arongera aramubaza ati "Murabafasha iki muyobozi?."Undi araruca ararumira niko kumubwira ngo "murakoze cyane"undi ahita yigendera.

Uyu muyobozi yibajijweho na benshi kubera uku guceceka kwe nyuma yo kubazwa aho benshi mu banyamakuru n’abarebye iyi videwo bamunenze cyane.

Nyuma y’uko iyi videwo ishyizwe kuri Twitter na Flash FM,benshibatanze ibitekerezo byiganjemo abamunenze ndetse hari abamwibukije ko gutanga amakuru ari itegeko ryashyizweho atari ubugiraneza.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yagize ati "Nyagasani Mana y’Isi n’Ijuru!

Ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii! Mbega igisubizo!!! Ibi ni byo bita imikubo! Uyu muvisimeya ko arenze! Mbega igisubizo! ."

Umunyamakuru Edmund Kagire wa KT Press yagize ati "Basi iyo avuga ati "iki kibazo ntacyo ngisubizaho cyangwa nta makuru mfite ahagije." Naho ubundi ibi biragayitse kandi bibangamiye itegeko rya Access to Information. Nk’umuyobozi afite inshingano yo gutanga amakuru kuri rubanda. "

Abandi benshi mu batanze ibitekerezo banenze iyi myitwarire ndetse bamwe basaba ibisobanuro Minisitiri Gatabazi JMV wa MINALOC.

Kugeza ubu ntacyo akarere ka Musanze karavuga kuri iyo Videwo cyangwa se Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishinzwe imikorere y’inzego zitandukanye.

Gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi bigenwa n’itegeko No 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeranye no kubona amakuru aho Umunyamakuru yemerewe guhabwa amakuru yo mu nzego za LETA no mu nzego zimwe z’abikorera.

Reba ibyo Visi Meya yakoreyeAbanyamakuru bagiranaga ikiganiro: abanyamakuru:https://twitter.com/flashfmrw/status/1531236966385213440

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa