skol
Fortebet

Mwiseneza Djamar uri mu batoza ba Rayon Sports yakoze ubukwe

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 January 2022

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022 ni bwo Mwiseneza Djamari na Tabaro Amina Mickdad basezeranye mu idini ya Islam ku musigiti wo kwa Kadhafi.

Nyuma ya saa sita habaye umuhango wo gusezeranira imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda ndetse n’ umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye mu Karere ka Bugesera.

Mwiseneza uvuka mu Karere ka Nyanza, yazamukiye mu ngimbi za Rayon Sports ayikinira kuva mu 2007 kugera muri 2014 ubwo yerekezaga muri APR FC.

Gusa imvune yagize ntizatumye akomeza kwitwara neza nk’uko byahoze bituma imurekura muri 2017 asubira muri Rayon Sports ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukina nubwo yajyaga ajya mu kibuga asimbuye mu mikino imwe n’imwe.

Mu Ukwakira 2018 ni bwo yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports, aho yasimbuye Gatera Moussa wari wungirije Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’.

Muri Mutarama 2019, Rayon Sports yazanye Wagner do Nascimento Silva nk’umutoza wa mbere wungirije, Mwiseneza ahabwa inshingano zo kongerera ingufu abakinnyi.












AMAFOTO:RWANDA MAGAZINE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yakoze ubukwe bwitabiriwe...

Umuhungu wa nyakwigendera Petero Nkurunziza wayoboye u Burundi,witwa Kevin...
14 August 2022 0

Umukobwa wa Perezida Tshisekedi yarushinze [AMAFOTO]

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi yashyingiye umwe mu bakobwa be akaba ari...
13 August 2022 0

Dore ibintu by’ingenzi wakora mu guhangana n’akababaro gakabije

Agahinda kenshi gaturuka mu kubura uwawe wakundaga cyane (apfuye), kugira...
10 August 2022 0

Grand P warikoroje kubera gutereta umukobwa munini bidasanzwe aravugwaho...

Umuhanzi ukomoka muri Guinea ufite ubumuga bw’imikurire, Moussa Sandiana...
9 August 2022 0

Kate Bashabe yarakariye itangazamakuru ryamushyingiye Sadio Mane bigakumira...

Umushabitsi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga,Kate Bashabe yavuze ko...
6 August 2022 0

Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka

Igitondo utangiye neza niryo pfundo ryo kugira umunsi mwiza ndetse...
1 August 2022 2