skol
fortebet

Ntibisanzwe!!! Mu myaka 5 bamaze kubyarana abana 6 [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ukuntu amaze kwibaruka impanga inshuro eshatu, bivuze ko mu myaka itanu yibarutse abana batandatu.

Sponsored Ad

Mu mezi atatu ashize, Jolene Mckee w’imyaka 32 n’umugabo we Andrew w’imyaka 33 bakomoka i Brooklyn, muri New York, bakiriye neza impanga zabo za gatatu, Aiden na Jaiden.

Mama-w’aba bana batandatu avuga ko ari umugisha kubyara abana batandatu mu nshuro 3 yari atwite.

Avuga kandi ko kuva amaze kubyara impanga gusa yumva ko yabaye umunyabigwi.

Uyu muryango w’abantu umunani ugizwe na Peyton na Paige b’imyaka itanu, Abigail na Anderea b’imyaka itatu na Aiden na Jaiden bakiri impinja.

Jolene yagize ati: "Sinigeze nibona ndi mu muryango mugari. Natekerezaga ko nzabyara umwana umwe cyangwa babiri.

"Ariko ni umugisha kuba narabyaye abana batandatu mu nda eshatu gusa natwite.

"Igihe namenyaga ko ntwite impanga ku nshuro ya gatatu, nemeye rwose ko ibyo aribyo naremewe gukora.

Ndumva mfite amahirwe kuba dufite impinga 3 z’ubwoko butandukanye, impanga z’abakobwa gusa, impanga z’umuhungu n’umukobwa nanone impanga zacu ubu n’abahungu gusa. Byagenze neza.

"Mbere yuko ntwita inda y’impanga, Peyton na Paige, nari nabanje gukuramo inda nyuma y’amezi atatu nsanga nongeye gutwita.

Natinyaga cyane kujya kwa muganga kwisuzumisha nyuma yo kunyura mu bubabare bwo gukuramo inda. Nagize ubwoba igihe cyose kuko bafataga igihe kinini bahamagara undi muntu mu cyumba.

"Hanyuma bambwiye ko ntegereje impanga. Sinashoboraga kubyemera. Byari byiza."

Jolene yongeye gusama nyuma y’imyaka ibiri kandi yavuze ko yagize ibyiyumvo ko ari irindi tsinda ryimpanga.

Ariko, avuga ko yatungurwa ubwo aya makuru yemezwaga mu gihe umugabo we byamutunguye cyane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa