skol
fortebet

Padiri waherukaga gusezera ku nshingano yasezeranye mu mategeko [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 09, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki.
Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Padiri Sibomana yavuye mu gipadiri mu mwaka wa 2020, akaba yarakoze ubutumwa butandukanye muri Paruwasi ya Yove, Nkombo na Shangi i Rusizi.
Akenshi bikunda kuba ibidasanzwe kumva ko padiri yiyambuye (...)

Sponsored Ad

Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.

Padiri Sibomana yavuye mu gipadiri mu mwaka wa 2020, akaba yarakoze ubutumwa butandukanye muri Paruwasi ya Yove, Nkombo na Shangi i Rusizi.

Akenshi bikunda kuba ibidasanzwe kumva ko padiri yiyambuye ikanzu akiyemeza gushaka umugore,ariko bisigaye ari ibintu bisanzwe kuko hari benshi babikoze.

Mu mwaka wa 2020,Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri Philippe Rukamba, Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, yasezeranye n’umukunzi we.

Rebero Jean Damascène wahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare, yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2020.

Yasezeranye imbere y’amategeko tariki ya 9 Nyakanga 2020 mu Murenge wa Tumba. Umuhango witabiriwe na bake mu nshuti ze gusa mu mafoto nta mugenzi we mu basaseridoti wigeze ugaragaramo.

S’uwo gusa kuko na Padiri Gasana Fidèle wakoreraga muri Paruwasi Cathédrale ya Butare yasezeye ku busaseridoti,nyuma y’iminsi mike ahita asezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we,mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2020.

Mu mwaka wa 2019,mugenzi wabo witwa Nambajimana Donatien wahoze ari umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu na we yarushinze akimara kubivamo.




Source: Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa