skol
fortebet

Patient Bizimana wamamaye muri Gospel yakoze ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu muhango wabaye kuri Iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 kuri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Patient Bizimana yari agaragiwe n’abaramyi barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.
Nk’ibisanzwe mu muco nyarwanda uyu muhango watangiranye n’imisango hagati y’abo mu miryango yombi, abo ku ruhande rwa (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu muhango wabaye kuri Iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 kuri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Patient Bizimana yari agaragiwe n’abaramyi barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.

Nk’ibisanzwe mu muco nyarwanda uyu muhango watangiranye n’imisango hagati y’abo mu miryango yombi, abo ku ruhande rwa Patient Bizimana basaba umugeni baramuhabwa.

Patient Bizimana akimara guhabwa umukunzi we yamuhobeye ubundi amwambika impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Ibirori byakomereje mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro aho aba bombi basezeranye imbere y’Imana kuzabana akaramata.

Patient Bizimana yasezeranye na Gentille Uwera mu 2019 mu mategeko, ubukwe bwabo bwagombaga kuba mu mwaka washize ariko burasubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa