skol
fortebet

Perezida Museveni n’umufasha we bateranye imitoma ku munsi w’isabukuru ye

Yanditswe: Thursday 16, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yaraye agize isabukuruy’imyaka 77 y’amavuko aho yashimiye abamwifurije umunsi mwiza ndetse avuga ko yifuza kuzageza ku myaka 100 ari kumwe n’umufasha we.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwuzuye imbamutima,umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni yanditse ubutumwa kuri Twitter ashimira Imana kuba ikimurinze ndetse amusabira umugisha

Yagize ati “Dukomeje gushimira Imana kubera ubuzima bwawe,kuba ukiriho, ukomeye,n’ubuntu Imana yakugiriye.Imigisha myinshi y’Imana ikomeze kugukikiza no kugushoboza kuyobora umuryango wacu n’Igihugu. Ugire Isabukuru nziza n’umwaka w’umugisha.”

Perezida Museveni yahise asubiza ubu butumwa bw’umufasha we,akoresheje Twitter.Ati "Urakoze cyane Mama,n’uyu munsi ndacyashimira Imana yampaye impano y’agatangaza nkawe.Uri inkingi yanjye, inshuti magara, akabando k’ubuzima bwanjye ! Ntegereje kugeza ku myaka 100 tukiri kumwe.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni,yaboneyeho gushimira inshuti ze zose zamwifurije isabukuru nziza zimwoherereza ubutumwa.

Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, yavutse tariki 15 Nzeri 1944 avukira mu gace ka Ntungamo mu majyepfo ya Uganda.

Afite umugore witwa Janet Museveni babyaranye abana bane aribo Muhoozi,Natasha Karugire,Patience na Diana.

Mu mwaka wa 1986 nibwo Museveni yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika Bwana Obote,nyuma yagiye atsinda amatora inshuro 6 zose aheruka kwiyamamazamo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa