skol

Platini yakoze ubukwe bw’igitangaza agaragiwe na Producer Clement [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Mar 2021

Umuhanzi Nemeye Platini yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata n’umukunzi we Ingabire Olivia kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021.

Uyu muhango wabereye ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali, aho babanje gusezeranira imbere y’Imana, nyuma hakirukiraho kwiyakira.

Umuyobozi wa Kina Music Ishimwe Clement ni we wari ugaragiye Platini nk’uko byagenze mu mihango yabanje.

Ubukwe bwa Platini bwateguwe mu ibanga rikkmeye, abari batumiwe b’intoranywa ni bo bari bazi ibyabwo.

Bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID-19 bwitabiriwe n’abantu bake.

Platini na Ingabire Olivia bari bamaze igihe bakundana ariko uyu mugabo ukunze kwiyita Baba yamugaragaje bwa mbere basezeranye imbere y’amategeko tariki 06 Werurwe 2021.

Tariki 20 Werurwe nibwo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zirimo Atansiyo na Helena yasabye anatanga inkwano mu muryango w’umufasha we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa