skol
fortebet

Rutahizamu Andy Carroll yakoze ubukwe n’umukobwa yaciye inyuma habura ibyumweru 2 ngo bube

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa ruhago,Andy Carroll,ukunze gukora ibintu bidasanzwe yerekanye ko yiteguye gusaba imbabazi umukunzi we bakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize,nyuma yo kugaragara mu gitanda yasinze aryamanye n’abandi bagore 2 kandi habura ibyumweru 2 ngo akore ubukwe.
Nyuma yo kugaragara ari mu gitanda n’abo bakobwa 2 barimo uwari ukuriye akabari yari yanywereyemo I Dubai,ibinyamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko ubukwe bwe bushobora gupfa kuko umukunzi we yari yabonye amafoto gusa (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa ruhago,Andy Carroll,ukunze gukora ibintu bidasanzwe yerekanye ko yiteguye gusaba imbabazi umukunzi we bakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize,nyuma yo kugaragara mu gitanda yasinze aryamanye n’abandi bagore 2 kandi habura ibyumweru 2 ngo akore ubukwe.

Nyuma yo kugaragara ari mu gitanda n’abo bakobwa 2 barimo uwari ukuriye akabari yari yanywereyemo I Dubai,ibinyamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko ubukwe bwe bushobora gupfa kuko umukunzi we yari yabonye amafoto gusa bwaratashye.

Indirimbo ya mbere yacuranzwe mu bukwe bwe yari indirimbo ya Coldplay itangira ivuga ngo "Mbabarira".

Bivugwa ko uyu wahoze ari rutahizamu wa Newcastle na Liverpool yasabye yi ndirimbo yitwa The Scientist gucurangwa nyuma y’iminota mike amaze gusezerana na Billi Mucklow.

Nyuma gato yo kuvuga ngo "Ndabyemeye" mu birori by’ubukwe bwo ku cyumweru, iyi ndirimbo yahise icurangwa aho itangira igira iti: "Ngwino duhure, ngusabe imbabazi.

"Ntabwo uzi uko uri mwiza.Nta muntu wavuga ko byoroshye."

Uyu wahoze ari rutahizamu w’Ubwongereza w’imyaka 33, yishimanye cyane n’umukobwa witwa Taylor Jane Wilkey nyuma yo kwerekeza i Dubai mu birori byo gutegura ubukwe bwe.

Andy Carroll yagaragaye aryamye mu buriri bumwe n’uriya mukobwa hamwe n’undi nyamara haburaga ibyumweru bibiri ngo akore ubukwe bwe na Billi Mucklow wamamaye kuri TV.

Amafoto ye na Taylor n’undi mukobwa baryamye ku buriri bumwe ndetse bagiye mu bwogero bumwe yagiye ahagaragara.

Madamu Taylor yavuze ko we na Carroll biriwe basangira inzoga kugeza ubwo uyu mugabo isndwe ryamufashe ahita aryama aba bombi bamusanga ku buriri bumwe.

Aba bakobwa bombi bemeje ko batakoze imibonano mpuzabitsina n’uyu mukinnyi gusa bemeza ko biriwe basangira inzoga.

Byarangiye uyu mukunzi wa Carroll amubabariye bemera gukora ubukwe cyane ko bari basanzwe babana bafitanye abana 3.


Andy Carroll yakoze ubukwe n’umukunzi we yari yahemukiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa