skol
fortebet

Salman Khan wakunzwe na benshi muri filimi z’Igihinde yarusimbutse

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Buhinde bibitangaza,umukinnyi wa Filimi uri mu bakunzwe cyane ku isi,Salman Khan yari agiye kurasirwa aho atuye n’umushoferi wari witwaje imbunda n’intwaro ntoya yari yahishe ariko ntiyapfa.
Nk’uko byatangajwe na Times Network,Umukuru w’amabandi, Lawrence Bishnoi, ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi bwa Moose Wala, yohereje umushoferi witwaje intwaro ntoya ihishe mu gikarito cyahinduwe kugira ngo yice Salman Khan.
Bivugwa ko uwo mwicanyi yageze hanze y’urugo rw’uyu (...)

Sponsored Ad

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Buhinde bibitangaza,umukinnyi wa Filimi uri mu bakunzwe cyane ku isi,Salman Khan yari agiye kurasirwa aho atuye n’umushoferi wari witwaje imbunda n’intwaro ntoya yari yahishe ariko ntiyapfa.

Nk’uko byatangajwe na Times Network,Umukuru w’amabandi, Lawrence Bishnoi, ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi bwa Moose Wala, yohereje umushoferi witwaje intwaro ntoya ihishe mu gikarito cyahinduwe kugira ngo yice Salman Khan.

Bivugwa ko uwo mwicanyi yageze hanze y’urugo rw’uyu mukinnyi wa Filimi kugira ngo amutegereze amwice ariko asubira inyuma ku munota wa nyuma.

Uyu mugizi wa nabi witwa Lawrence Bishnoi n’abambari be bakoze iperereza kuri Salman Khan kandi bari bazi ko uyu mukinnyi atajyana n’abashinzwe umutekano iyo asohotse agiye muri siporo ku igare mu gitondo.

Abo bicanyi ngo bari bazi ko uyu mukinnyi wa filimi aricyo gihe cyiza wamwicira nuko bategura umugambi wo gukuraho Salman Khan.

Icyakora, ku munsi wa nyuma,ubwo uyu mushoferi yari hafi gusohoza umugambi wabo,Salman Khan yari hafi kuva aho yari atuye mu gitondo,gusa umurinzi w’umupolisi ya Mumbai yari ku irembo rye aje kureba Bwana Khan kuko yagombaga kwitabira ibirori bikomeye uwo munsi.

Uyu mwicanyi na bagenzi be bahisemo ko icyo atari igihe cyiza cyo gukora ibyo bari barateguye. Batinyaga gufatwa n’abapolisi bityo uyu mwicanyi asabwa guhagarika uwo mugambi.

Ntabwo hamenyekanye uko uyu mugambi w’aba bicanyi wavumbuwe gusa iki kinyamakuru cyemeje ko uyu mugabo ukiri ingaragu yari yapangiwe kwicwa.

Uyu Abdul Rashid Salim Salman Khan afite imyaka 56 akaba ari icyamamare muri filimi z’igihinde aho yakunzwe mu zirimo Tere naam,Dabangg,Karan Arjun,Tiger Zinda Hai,Chori Chori Chupke chupke,Muhjse Shaadi Karogi,n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa