skol
fortebet

The Ben na Pamella bari kurira ubuzima mu birwa bya Maldives

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben yashyize hanze amafoto ari kurya ubuzima n’umugore we Uwicyeza Pamella mu Birwa bya Maldives aho bizihirije isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi.
Uyu muhanzi umaze iminsi avuye muri Amerika aho asanzwe atuye,amaze iminsi mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabaye ku wa 9 Mutarama 2023.
Mu rwego rwo kurushaho kuryoherwa n’ibyo birori, The Ben yahuriye n’umugore we muri Tanzania basangirira ku mucanga wo ku nyanja y’Abahinde mbere yo gukomereza muri Zanzibar.
Amakuru (...)

Amakuru avuga ko aha bahavuye berekeza Maldives ari naho bifatiye amafoto bayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella nyuma y’aho aba bombi babishyira ku mugaragaro.

Muri Kanama 2022 The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa