skol
fortebet

Ubukwe bwajemo kirogoya ikomeye yatewe n’umugore washinje umukwe kumutera inda

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bo muri Amerika barimo gusezerana imbere y’Imana ngo babane nk’umugabo n’umugore,batunguwe n’undi mugore waje atwite inda y’imvutsi aza asakuza cyane avuga ko iyo nda atwite ari uy’uwo mugabo wamuteye umugongo akishakira uwo mugenzi we bari bagiye gushyingiranwa.

Sponsored Ad

Aba bageni biteguraga kurahira ngo babe umubiri umwe,batunguwe n’umugore waje asakuza cyane avuga ko uwo mugabo ugiye gusezerana yamuteye inda.

Umwe mu bari muri ubu bukwe bwaberaga ahitwa Detroit muri Leta ya Michigan, yafashe amashusho y’uyu mugore ari kuzambya ubu bukwe ahita ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore yaje mu gihe aba bombi barimo kuvuga indahiro ko bazabana akaramata niko kuvuza induru cyane ko atwite inda y’uyu mugabo warimo gusezerana.

Ntibyarangiriye aho kuko uyu mugore yahise atambuka ahita ajya imbere aho aba bombi basezeraniraga atangira gutuka uyu mugabo.

Uyu mugore yasakuzaga avuga ati "Anthony urigira nkaho utanzi? Ubusazi bwawe uyu munsi buragaragara.

Pasiteri yakomeje kwirengagiza uyu mugore wasakuzaga ahubwo akomeza gusoma indahiro z’aba bombi ariko umwe mu bari bitabiriye ubu bukwe yumvikanye avuga ati "Mana yanjye.Oya!!"

Uyu mugore wari wariye karungu yakomeje gusakuza ati "Anthony ndabizi uri kunyumva,uri kwigira nkaho utanzi...Mfite umwana wawe hano."

Umwe mu bari muri ubu bukwe bikekwa ko ari umukobwa w’umugeni,yahise yegera uyu mugore wari uje kwica ubukwe amutera indabo mu maso.

uyu mukobwa yahise asakuza ati "Byaba byiza uretse ubukwe bwa mama.Ufite ikihe kibazo?"

Ibyari ubukwe byahise bihinduka imirwano ubwo uyu mukobwa yasatiraga uyu mugore wari uje kwica ubukwe bwa nyina ashaka kumukubita hanyuma umwe mu bri batumiwe agerageza kumubuza.

Iyi video yaciye ibintu hirya no hino gusa ntiyagaragaje uko ubu bukwe bwarangiye gusa pasiteri we yakomeje gusezeranya aba bombi.

Uwafashe iyi video ntiyagaragaje igihe yafatiwe n’amazina y’aba bantu barimo gusezerana.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa