skol
fortebet

Se w’abana 3 bavukana bahitanwe n’impanuka ku Kinamba yahishuye inzozi bari bafite

Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2023,nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku bana batatu bavukana, bishwe n‘impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabereye ku Muhima ku Cyumweru, igahitana abantu batandatu.
Ahagana mu masaha ya saa yine na mirongo ine n’itanu za mu gitondo,nibwo habaye misa yo gusabira aba bavandimwe 3 bapfiriye rimwe yabereye muri Diyosezi ya Kabuga,mu Karere ka Gasabo.
Iyi misa yitabiriwe n’abavandimwe n’incuti z’umuryango w’aba bana batabarutse bakiri bato (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2023,nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku bana batatu bavukana, bishwe n‘impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabereye ku Muhima ku Cyumweru, igahitana abantu batandatu.

Ahagana mu masaha ya saa yine na mirongo ine n’itanu za mu gitondo,nibwo habaye misa yo gusabira aba bavandimwe 3 bapfiriye rimwe yabereye muri Diyosezi ya Kabuga,mu Karere ka Gasabo.

Iyi misa yitabiriwe n’abavandimwe n’incuti z’umuryango w’aba bana batabarutse bakiri bato cyane.

Aba bana ni Joseph Fruit Sikubwabo w’imyaka 14, Herve Shami Sikubwabo w’imyaka 13 na Honore Racine Sikubwabo w’imyaka 10.

Ababyeyi bahagaze ku gicaniro basezera kuri aba bana babo bakundaga, n’inzozi bari bafite.

Se w’aba bana bapfuy,e Donath Sikubwabo yagize ati: "Mbabajwe nuko Sikubwabo atazashobora gukorera igihugu nk’umusirikare,nkuko yahoraga abivuga ko azaba Jenerali namara gukura."

Yakomeje agira ati: "Shami yifuzaga kuba injenyeri mu bya elegitoroniki kandi buri gihe yakinishaga ibikoresho bya elegitoroniki, mu gihe bucura yifuzaga kuba umuyobozi, ariko ikibabaje ni uko inzozi zabo zitagezweho."

Mu gusezera ku bahungu be bapfuye, yagize ati: "Mwadusigiye irungu ndashobora gusobanura,muzahora iteka mu mitima yacu, twari twapanze gahunda nyinshi hamwe ariko ikibabaje, ntidushoboye gukomeza gahunda. . ”

Sikubwabo yavuze ko amaze kumva iby’impanuka yagiye ku bitaro bya Kacyiru gutegereza imirambo, yongeraho ko byari biteye ubwoba kuko itagaragaraga.

Sikubwabo yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabaye hafi umuryango ndetse ikaza iwabo kubahumuriza.

Ubuyobozi bw’ikigo cya GS Nyagasambu yavuze ko aba bana bakundanaga cyane kuko bahoraga hamwe ku ishuri ndetse umukuru yabanzaga kugeza umuto mu ishuri akabona gukomeza kujya mu ryo yigamo.

Aba bana bari kumwe na Nyirakuru igihe impanuka yabaga ndetse yavuze ko bari bagiye kwitabira ibirori bya nyina ubwo iyi mpanuka yabaga.

Ati: “Bari hano kwishimana na nyina. Bashakaga kuhaguma no kurara. Ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, nahamagaye papa wabo mubaza niba nabareka bakarara cyangwa nabohereza.

Ubwo twagendaga tugana aho bisi zihagarara,numvise urusaku rw’ikintu kiremereye maze mu buryo butunguranye abantu bose bari hafi yanjye barabura. Baguye munsi y’ikiraro ”.




Abana batatu ba Sikubwabo bashyinguwe kuri uyu wa Gatatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa