skol
fortebet

Umugabo yashatse abagore umunani kubera ko ngo afite ubwenge bwinshi cyane

Yanditswe: Monday 13, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa David Zakayo Kalukhana, yavuze ko ari umunyabwenge ku buryo yatunga umugore umwe ariyo mpamvu afite abagore 8 n’abana 107.
Bwana David Zakayo Kalukhana, ukomoka mu cyaro cya Teresia Village mu ntara ya Kakamega muri Kenya,yashatse abagore umunani ndetse n’inshoreke 7 aho kuri ubu bose bamaze kumubyarira abana 107.
Uyu musaza w’imyaka 63 atuye mu mudugudu uhenze wa Nandi muri Kakamega,intara yo mu majyaruguru yo muri Kenya.
Uyu yashatse umugore wa mbere mu mwaka wa 1987 ariko (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa David Zakayo Kalukhana, yavuze ko ari umunyabwenge ku buryo yatunga umugore umwe ariyo mpamvu afite abagore 8 n’abana 107.

Bwana David Zakayo Kalukhana, ukomoka mu cyaro cya Teresia Village mu ntara ya Kakamega muri Kenya,yashatse abagore umunani ndetse n’inshoreke 7 aho kuri ubu bose bamaze kumubyarira abana 107.

Uyu musaza w’imyaka 63 atuye mu mudugudu uhenze wa Nandi muri Kakamega,intara yo mu majyaruguru yo muri Kenya.

Uyu yashatse umugore wa mbere mu mwaka wa 1987 ariko ngo yahise yifuza abandi benshi.

Bwana Kalukhana yabwiye Sunday Nation ati "Umuyobozi nkanjye ntabwo yatunga umugore umwe.Bimeze nk’umufuka w’ibigori ugomba kugabanywa mu dufuka duto kugira ngo byorohe kubitwara.

Nifuzaga abagore benshi kugira ngo babashe kurinda ubwenge bwinshi n’ibitekerezo nari mfite mu mutwe.Ndi umunyabwenge cyane ku buryo ntatunga umugore umwe."

Ugendeye ku bo baturanye,Bwana Kalukhana ntabwo ari umukire cyane.Uyu avuga ko afite isambu ntoya ahingamo ibigori byo gutunga umuryango we.Anahinga ibigori.

Mu gutunga umuryango we mugari,Bwana Kalukhana akora imirimo myinshi mu isanzwe yaba kubaka,no mu by’ubutaka.

Uyu afite inzu nyinshi aho atuye zisakaje amabati ahomeshejwe ibyondo.

Uyu mugabo avuga ko afatira icyitegererezo ku mwami Salomo wo muri Bibiliya watunze abagore 700 n’inshoreke 300.

Uyu yagize ati "mfite abagore mu bice bitandukanye harimo no mu baturanyi muri Nandi."

Buri kwezi,Bwana Kalukhana aba agomba kugura imifuka itanu y’ibigori kugira ngo ayihe abagore be mu rwego rwo gutuma abana be babona ibyokurya.

Ati "Iyo ntari guhinga,njya mu mirimo isanzwe nko kubakira ibipangu by’amabuye abaturage.Ako kazi gahemba neza kandi kamfasha kubona amafaranga yo gutuma umuryango wanjye ubaho.Ntabwo bazasinzira batariye igihe cyose nzaba nkiriho."

Uyu mugabo yavuze ko nta kizamubuza gushaka abagore bakiri bato ngo baze mu muryango we.

Uyu mugabo ukundwa mu gace atuyemo,yambara inkweto za pulastike mu gihe abagore be bafotowe bambaye sandari bari mu rugo rw’umugore mukuru.

Ibyokurya bya mu gitondo,abana bose bahurira mu kizu kimwe hanyuma aba bagore bagafatanya guteka.

Umukobwa mukuru w’uyu mugabo,Naliaka Kalukhana,yararushinze ubu aba kure y’umugabo we.

Bwana Kalukhana yavuze ko abana be bose biga ndetse akora cyane kugira ngo bagere kure bazagire ahazaza heza.

Avuga ko ubwenge bwe bwinshi aribwo butuma aba bagore babasha kubana hamwe ntibashwane.Ati "Sinkunda idini.Mbaho ubuzima bwanjye uko mbishaka kuko ndi umunyabwenge."

Abagore b’uyu mugore barutana imyaka,batekera hamwe,bagasangira,bagakoresha inzu imwe ndetse bahuriye ku kintu kimwe:gufata umugabo wabo nk’umwami.

Umugore mukuru witwa Asembo yagize ati "Nkunda umugabo wanjye kandi nicyo cy’ingenzi.Nubwo ahora azana abandi bagore,ntabwo bimbangamira kuko ndamwumva.

N’umugabo wita ku nshingano ze kandi icyo akoze cyose kiba ari cyiza kuko afata umwanya uhagije wo gutekereza ku byo agiye gukora."

Madamu Dorine Kalukhana,umugore wa karindwi w’uyu mugabo yavuze ko yabanje kugira ishyari akihagera ariko ubu yamaze kumenyera kuko nta mugore ugirira ishyari mugenzi we kuko bose babana ndetse umugabo abafata kimwe.

Abagore bose bashimye uyu mugabo wabo ndetse bavuga ko azi kwita ku nshingano z’urugo aho ziva zikagera ndetse no kugera ku gutera akabariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa