Umugeni yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kumenya ko umugabo we yasambanye na gafotozi ku bukwe
Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023
Umugeni wo muri Amerika yasabye gusubizwa amafaranga nyuma yo kumenya ko umufotozi we mu bukwe yaryamanye n’umugabo we barushinze uwo munsi.
Inkuru ya sordid yashyizwe ahagaragara na Reddit,ivuga ko uyu mugore yarakaye cyane agahita asaba uyu gafotozi kumwishyura amafaranga yose yamwishyuye.
Uwatanze aya makuru yavuze ko yari yahawe ikiraka muri ubu bukwe hanyuma nawe ahamagara umukobwa wo kumufasha ariko uyu ngo byarangiye yiyegereje umukwe amutesha umutwe barasambana.
Yagaragaje ko yahaye akazi mugenzi we bafotora, umugore uri mu kigero cy’imyaka 20, kugira ngo bakorane nawe muri uwo muhango ukekwa ko yari muri Amerika.
Uyu musore wari wahawe akazi yavuze ko umugeni yamenye ko bamuciye inyuma ahita amuhamagara amusaba kumusubiza amafaranga ye.
Uyu yagize ati "Njye na we twakoze ubukwe neza, kandi ibintu byose byasaga naho byagenze neza. Amafoto yaratunganyijwe, ashyikirizwa abakiriya, byose byari byiza.
’Noneho mu gitondo, nabonye imeri ivuye ku mugeni. Yashakaga gusubizwa amafaranga ye kubera ko umukobwa nari nahaye akazi ko gufotora yaryamanye n’umugabo we nyuma y’ubukwe, kandi yashyizemo n’amafoto kugira ngo abigaragaze. ’
Uyu musore utaravuzwe izina yasabye inama,ati: ’Sinigeze nsubiza, ariko ni ikihe kintu cyiza cyo gukora hano?
’Yampaye akazi kandi akazi kararangiye kandi ibyo yasabye arabihabwa.
Yashoje agira ati: "Ndumva rwose uyu mugore, ariko kandi n’amafaranga menshi utasubiza kandi akazi karakozwe. ’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *