skol
fortebet

Umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka yarimo n’umugabo we

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abantu bane barimo n’umugeni bapfuye nyuma y’aho imodoka barimo ybavuye mu birori by’ubukwe yataye umuhanda igwa mu kibaya kinini.
Inzego z’ubutabazi zihutiye kujya aho iyo mpanuka yabereye muri Pakisitani nyuma y’uko iyo modoka yarimo abantu icyenda barimo abana batatu, yakoze impanuka mbere yo gutwarwa n’umugezi.
Bivugwa ko umushoferi yataye iyi modoka mu gihe yakataga ikorosi mu muhanda wa Muzaffarabad-Neelam mbere yo kugwa mu manga.
Umugeni witwa Safeena Lateef w’imyaka 19 (...)

Sponsored Ad

Nibura abantu bane barimo n’umugeni bapfuye nyuma y’aho imodoka barimo ybavuye mu birori by’ubukwe yataye umuhanda igwa mu kibaya kinini.

Inzego z’ubutabazi zihutiye kujya aho iyo mpanuka yabereye muri Pakisitani nyuma y’uko iyo modoka yarimo abantu icyenda barimo abana batatu, yakoze impanuka mbere yo gutwarwa n’umugezi.

Bivugwa ko umushoferi yataye iyi modoka mu gihe yakataga ikorosi mu muhanda wa Muzaffarabad-Neelam mbere yo kugwa mu manga.

Umugeni witwa Safeena Lateef w’imyaka 19 y’amavuko, yaguye muri iyo mpanuka,mu gihe umukwe, Owais w’imyaka 22 yakomeretse.

Nibura abandi batatu bapfiriye muri iyo mpanuka barimo umushoferi w’umugabo n’abagore babiri.

Abana batanu bafite hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu nabo bakomerekeye muri iyo mpanuka bajyanwa mu bitaro.

Polisi yabonye ibisigazwa by’imodoka maze ikuramo imirambo - ariko ntiyabasha kubona abantu babiri bari bayirimo.Hari ubwoba ko batwawe n’uruzi rwa Neelum.

Amashusho ateye ubwoba yerekanye imodoka yangiritse cyane nyuma yo kugwa munsi y’umuhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa