skol

Umugore yanyoye amazi menshi bimuviramo urupfu

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Umubyeyi wo muri Indiana ufite abana babiri yapfuye nyuma yo kunywa amazi menshi cyane vuba vuba,nkuko umuryango we wabitangaje.

Ashley Summers,wari ufite imyaka 35, yari yasuye ikiyaga cyo muri Indiana cyitwa Freeman ari kumwe n’umugabo we n’abakobwa babo bato mu mpera z’icyumweru cy’uwa kane Nyakanga.

Uyu mugore yabwiye umuryango we ko yumva afite inyota,umutwe uri kumurya kandi ko ashaka kunywa amazi menshi.

Uyu mugore yahise atangira kunywa amacupa menshi y’amazi hanyuma barataha bajya mu rugo iwabo.

Murumuna we Devon Miller yabwiye WRTV ati: "Hari umuntu watubwiye ko yanyoye amacupa ane y’amazi mu minota 20.... Icyo ni kimwe cya kabiri cy’ijerekani. Ayo ugomba kuyanywa umunsi wose. ”

Ku munsi wa nyuma w’urugendo rwe n’umuryango we, uyu mubyeyi yumvise ko atanyoye amazi ahagije.

Umuryango we wamujyanye ku bitaro bya IU Health Arnett Hospital,ariko ntabwo yaje gukira yahitanwe n’ayo mazi yanyoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa